Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

9 of 559 cards

Clear filters
Igihe kimwe imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze umugabo waryamye mu ijoro bumucyeraho iravuga iti: Uwo mugabo Sheytwani yanyaye mu matwi ye, cyangwa se yaravuze iti: Mu gutwi kwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawudi.
"Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo: {... Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswalat kugira ngo unyibuke.} [Twaha: 14]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Mujye mwihutira gukora iswalat yo ku gicamunsi (Al Asr), kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzareka gusali iswala yo ku gicamunsi (Al Asr) ibikorwa bye bizaba imfabusa!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.