Skip to content

"Nta swalat y'umuntu utasomye Suratul Fatihat ibanziriza izindi surat muri Qur'an."

Hadith yaturutse kwa Ubadat Ibun A-Swamit (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Nta swalat y'umuntu utasomye Suratul Fatihat ibanziriza izindi surat muri Qur'an."

«لَا صَلَاةَ لِمَنْ لَمْ يَقْرَأْ بِفَاتِحَةِ الكِتَابِ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko iswalat itakemerwa cyeretse isomewemo Suratul Fatihat, kubera ko ari imwe mu nkingi z'iswalat kuri buri raka.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ntibyemewe gusoma indi sura itari Suratul Fatihat kandi umuntu ashoboye kuyisoma.

Raka idasomewemo Suratul Fatihat, umuntu abikoze ku bushake, cyangwa se atabizi, cyangwa se yibagiwe, iyo rakat iba imfabusa, kubera ko ari imwe mu nkingi z'iswalat zigomba kubahirizwa.

Suratul Fatihat ntiba ikiri ngombwa ku muntu uyobowe mu iswalat, igihe asanze Imam yunamye (ari kuri ruku)

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (1/ 151) (756).

Swahih Muslim (1/ 295) (394).

Inyongera. (4)

تيسير العلام.

للبسام (ص171).

تنبيه الأفهام.

لابن عثيمين (217).