Skip to content
البَقَرَة /

Ayah 231

2 : 231

Ayah 231 of البَقَرَة (2 : 231). This page carries the verse in the Uthmani script with a translation of its meaning, at a stable URL that can be cited on its own.

البَقَرَة Ayahs 286
Surah · البَقَرَة
Ikinyarwanda · Assoc
2 : 231

وَإِذَا طَلَّقۡتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَبَلَغۡنَ أَجَلَهُنَّ فَأَمۡسِكُوهُنَّ بِمَعۡرُوفٍ أَوۡ سَرِّحُوهُنَّ بِمَعۡرُوفٖۚ وَلَا تُمۡسِكُوهُنَّ ضِرَارٗا لِّتَعۡتَدُواْۚ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ فَقَدۡ ظَلَمَ نَفۡسَهُۥۚ وَلَا تَتَّخِذُوٓاْ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ هُزُوٗاۚ وَٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَمَآ أَنزَلَ عَلَيۡكُم مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَٱلۡحِكۡمَةِ يَعِظُكُم بِهِۦۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ

Kandi nimusenda abagore maze bakegereza irangira ry’igihe cyabo, muzabagarure ku neza cyangwa mubasende ku neza. Ntimukanabagarure mugamije kubagirira nabi mukaba murengereye. Uzakora ibyo azaba yihemukiye. Kandi ntimukagire amategeko ya Allah igikinisho. Munibuke ingabire za Allah kuri mwe, n’ibyo yabahishuriye mu gitabo (Qur’an) n’imigenzo y’Intumwa abaheramo inyigisho. Bityo, mugandukire Allah munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose.

Explanation & meanings · 1
  1. Igihe cyabo kigamijwe ni ukuba umugore yahawe n’umugabo we ubutane, akaguma mu rugo igihe cy’imihango itatu, cyangwa akamara amezi atatu ku batari bajya mu mihango n’abatakiyijyamo. Naho yaba atwite akabanza akabyara.