Skip to content

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye muri raka ebyiri z'iswalat zikorwa mbere y'iswalat yo mu rucyerera {Qul ya ayuhal Kafiruna}, {Qul Huwa llahu Ahadu}.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye muri raka ebyiri z'iswalat zikorwa mbere y'iswalat yo mu rucyerera {Qul ya ayuhal Kafiruna}, {Qul Huwa llahu Ahadu}.

أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَرَأَ فِي رَكْعَتَيِ الْفَجْرِ: {قُلْ يَا أَيُّهَا الْكَافِرُونَ}، وَ{قُلْ هُوَ اللهُ أَحَدٌ}.

Yakiriwe na Muslim.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda gusoma muri raka ebyiri zikorea mbere y'isengesho ryo mu rukerera nyuma ya Suratul Fatihat, muri raka ya mbere Surat {Qul Ya Ayuhal kafiruna) naho muri raka ya kabiri igasoma Surat Al Kafiruna}.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Gushishikariza gusoma izi surat ebyiri nyuma ya Surat Al Fatihat mu iswalat y'umugereka ya mu gitondo.

Izi surat ebyiri zitwa Ikhlasw, kubera ko muri Surat Al Kafiruna harimo kwitandukanya n'ibyo ababangikanyamana basenga mu cyimbo cya Allah, kandi ko batagaragira Allah, kubera ko kubangikanya Imana kwabo gutuma ibikorwa biba imfabusa, kandi Allah Nyir'ubutagatifu akaba ari we ukwiye kugaragirwa, ndetse ko muri Surat Al Ikh'lasw harimo guharira Allah wenyine amasengesho no kuba ari we usengwa wenyine, no kugaragaza ibisingizo bye.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Muslim (1/ 502) (726).

Inyongera. (2)

توضيح الأحكام مِن بلوغ المرام.

لعبد الله البسام (2/ 390).