Skip to content

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko

Hadith yaturutse kwa Warrad, wari umwanditsi w'umusangirangendo Al Mughirat Ibun Shu'ubat, yaravuze ati: Al Mughirat Ibun Shu'ubat yambwiye ibyo nandika ubwo yandikiraga Mu'awiyat avuga ko

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAYI’IN QADIRU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri usibye Allah, ni umwe utabangikanywa n’ikindi icyo aricyo cyose, niwe Nyir'ubwami, niwe ukwiye gushimwa n'ibisingizo, ni nawe ufite ubushobozi bw’icyo ari icyo cyose. ALLAHUMA LA MANI’A LIMA A’ATWAYITA, WALA MU’UTWIYA LIMA MANA’ATA, WA LA YAN’FAU DHAL DJADI MI’NIKAL DJADU: Mana Nyagasani ntawakwima uwo wahaye, nta n'uwaha uwo wimye, n'umunyabushobozi hano ku isi, nta cyo bwamumarira usibye ibikorwa byiza yakoze.

أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَانَ يَقُولُ فِي دُبُرِ كُلِّ صَلَاةٍ مَكْتُوبَةٍ: «لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ وَحْدَهُ لَا شَرِيكَ لَهُ، لَهُ الْمُلْكُ وَلَهُ الْحَمْدُ، وَهُوَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ، اللَّهُمَّ لَا مَانِعَ لِمَا أَعْطَيْتَ، وَلَا مُعْطِيَ لِمَا مَنَعْتَ، وَلَا يَنْفَعُ ذَا الْجَدِّ مِنْكَ الْجَدُّ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAYI’IN QADIRU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri usibye Allah, ni umwe utabangikanywa n’ikindi icyo aricyo cyose, niwe Nyir'ubwami, niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa, ni nawe ufite ubushobozi bw’icyari icyo cyose. ALLAHUMA LA MANI’A LIMA A’ATWAYITA, WALA MU’UTWIYA LIMA MANA’ATA, WA LA YAN’FAU DHAL DJADI MI’NIKAL DJADU: Mana Nyagasani ntawakwima uwo wahaye, nta n'uwaha uwo wimye, n'umunyabushobozi hano ku isi, nta cyo bwamumarira usibye ibikorwa byiza yakoze. Bisobanuye ngo: Nemera nkanahamya ijambo ry'ukwemera ari ryo LA ILAHA ILA LLAH, ibikorwa byose mbikora kubera Allah, nkanahakana undi wabikorerwa utari we, nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye we. Ndaniyemerera ko ubwami bw'ukuri bwuzuye ari ubwa Allah, n'ikuzo n'ishimwe bikorwa n'abo mu birere no mu isi nta wundi ubikwiye usibye Allah, kuko ari we ufite ubushobozi kuri buri kintu, kandi ko ibyo Allah yagennye mu kugaba no kwima nta wabisubiza inyuma, nta n'umunyabubasha ububasha bwe bwagira icyo bumarira, ahubwo ibyagira icyo bimumarira ni ibikorwa bye byiza yakoze.

Inyunguramagambo.

أملى: ألقى علي لأكتب.

لا ينفع ذا الجد منك الجدّ: لا ينفع ذا الغنى منك غناه.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ubu busabe bwa nyuma y'iswalat bukubiyemo amagambo ashimangira ko Imana ari imwe ikwiye no gusingizwa.

Kwihutira gushyira mu bikorwa imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kuyikwiza ahantu hose.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (1/ 168) (844).

Swahih Muslim (1/ 414) (593).

Inyongera. (4)

عمدة القاري شرح صحيح البخاري (6/ 134).

المفهم لما أشكل من تلخيص كتاب مسلم (2/ 84).

النهاية في غريب الحديث والأثر (ص140).

البحر المحيط الثجاج في شرح صحيح الإمام مسلم بن الحجاج (13/ 181).