Skip to content

"Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira."

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira."

«إِنَّ اللهَ لَيَرْضَى عَنِ الْعَبْدِ أَنْ يَأْكُلَ الْأَكْلَةَ فَيَحْمَدَهُ عَلَيْهَا، أَوْ يَشْرَبَ الشَّرْبَةَ فَيَحْمَدَهُ عَلَيْهَا».

Yakiriwe na Muslim.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umugaragu gushimira Nyagasani we ku byiza yamukoreye n'inema yamuhundagajeho biri mu bintu bituma yishimirwa na Allah; yarya akavuga ati: Ishimwe ni irya Allah, ndetse akanywa ibyo kunywa akavuga ati: Ishimwe ni irya Allah.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ineza ya Allah Nyir'ubutagatifu, utanga amafunguro akanishimira umusingije.

Kwishimirwa na Allah bigerwaho ku mpamvu yoroheje, nko gushimira Allah nyuma yo kurya no kunywa.

Imwe mu mico myiza ikwiriye kuranga urya n'unywa ni ugushimira Allah Nyir'ubutagatifu nyuma yo kubikora.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Muslim (4/ 2095) (2734).

Inyongera. (10)

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.

لمصطفى الخن وغيره (1/ 164).

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (1/ 215).

شرح رياض الصالحين من كلام سيد المرسلين.

لابن عثيمين (2/ 203).

كنوز رياض الصالحين.

لمجموعة من الباحثين.

تطرز رياض الصالحين.

لفيصل آل مبارك (ص764).