Skip to content

"Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."

«الرَّجُلُ عَلَى دِينِ خَلِيلِهِ، فَلْيَنْظُر أَحَدُكُم مَنْ يُخَالِل».

Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
Hadithi nziza.
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu aba ameze kimwe n'umukunzi we cyangwa se na mugenzi we mu myitwarire ye n'imyifatire ye. Ndetse ubucuti bugira uruhare rukomeye mu myifatire n'imyitwarire y'umuntu. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatugiriye inama yo guhitamo inshuti nziza, kubera ko inshuti nziza ikuyobora ku kwemera, no ku muyoboro ndetse no mu byiza, kandi ikanafasha mugenzi wayo.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Itegeko ryo kugira inshuti nziza no gutoranya abeza, no kubuza kugira inshuti mbi.

Hano havuzwe inshuti ku buryo bw'umwihariko ntihavugwamo uwa bugufi, kubera ko inshuti ari wowe uyihitamo, naho umuvandimwe n'uwa bugufi, nta mahitamo uba ufite yo kumugira no kutamugira.

Kugira inshuti biba bikwiye gushingira ku mitekerereze myiza.

Ukwemera kw'umuntu kwongerwa no kuba umuntu agendana n'abemeramana anabagira inshuti, kukanagabanywa no kugendana n'inkozi z'ibibi no kuzigira inshuti.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Sunani Abu Dawudi (7/ 204) (4833).

Sunani Tirmidhi (4/ 187) (2378).

Musnad Ahmad (13/ 398) (8028).

Inyongera. (10)

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (1/ 433).

تحفة الأحوذي بشرح جامع الترمذي.

للمباركفوري (7/ 51).

تطريز رياض الصالحين.

لفيصل آل مبارك (ص250).

كنوز رياض الصالحين.

لمجموعة من الباحثين (6/ 166).

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.

لمجموعة من الباحثين (1/ 341).