Skip to content

“Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”

Hadithi yaturutse kwa Djubayr Ibun Mutw'im (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:

“Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”

«لَا يَدْخُلُ الْجَنَّةَ قَاطِعُ رَحِمٍ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uciye isano n'abanyamuryango be abima ibyo abagomba, cyangwa se akababuza amahoro, uwo akwiye kutazinjira mu ijuru.

Inyunguramagambo.

.....:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Guca amasano n'ubuvandimwe ni kimwe mu byaha bikuru.

Kunga amasano n'ubuvandimwe bikorwa mu buryo busanzwe buzwi, niyo mpamvu butandukana bitewe n'ahantu n'ibihe ndetse n'abantu.

Kunga isano n'ubuvandimwe bikorwa umuntu abasura, abaha amaturo, abagirira neza, asura abarwayi muri bo, ababwiriza gukora ibyiza, anababuza gukora ibibi, n'ibindi nk'ibyo.

Buri uko uciye isano n'uwa bugufi niko icyaha kirushaho gukomera.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Muslim (4/ 1981) (2556).

Swahih Bukhari (8/ 5) (5984).

Inyongera. (5)

شرح النووي على مسلم (16/ 113).

منحة العلام في شرح بلوغ المرام.

لعبد الله الفوزان (10/ 90).

فتح ذي الجلال والإكرام بشرح بلوغ المرام.

لابن عثيمين (6/ 277).