"Allah aba ari hafi cyane y'umugaragu we mu gicuku cy'igice cya nyuma cy'ijoro
Hadith yaturutse kwa Abi Umamat yaravuze ati: Amri Ibun Abasat (Imana imwishimire) yaratuganirije avuga ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Allah aba ari hafi cyane y'umugaragu we mu gicuku cy'igice cya nyuma cy'ijoro, nushobora kuba mu bo Allah azazirikana muri ibyo bihe uzabemo."
«أَقْرَبُ مَا يَكُونُ الرَّبُّ مِنَ العَبْدِ فِي جَوْفِ اللَّيْلِ الآخِرِ، فَإِنْ اسْتَطَعْتَ أَنْ تَكُونَ مِمَّنْ يَذْكُرُ اللَّهَ فِي تِلْكَ السَّاعَةِ فَكُنْ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu aba ari bugufi y'umugaragu we muri kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro, yewe mwemeramana nushobozwa kuba umwe mu bagaragira Allah, bamusingiza ndetse banamwicuzaho muri icyo gihe, kubera ko ari ibyo umuntu akwiye kubyaza umusaruro ndetse akanabigiramo umuhate.
Gushishikariza umuyisilamu gusingiza Allah by'umwihariko mu gice cya nyuma cy'ijoro.
Ibihe birarutanwa hari bimwe byiza byo gusingiza Allah, no kumusaba, ndetse no kubikoramo iswalat.
Mirik avuga ku itandukaniro riri hagati y'ijambo: Ni cyo gihe Nyagasani aba ari bugufi y'umugaragu we kuruta ibindi" no hagati y'ijambo rigira riti: Aho umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye": Ikigamijwe hamwe ni ukugaragaza igihe Allah aba ari bugufi y'umugaragu we ko ari mu gice cya nyuma cy'ijoro, naho hariya handi ni ukugaragaza ibihe umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ko ari igihe yubamye hasi.
Sunani Tirmidhi (5/ 537) (3579).
Sunani Abu Dawudi (2/ 454) (1277).
Sunani A-Nasa-iy (1/ 279) (572).
Inyongera. (8)
نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (2/ 1019).
شرح رياض الصالحين.
لابن عثيمين (5/ 509).
كنوز رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (17/ 535).
مشكاة المصابيح.
للتبريزي (1/ 387).
Cited in books
2 BooksInyongera. (2)
- الذكر والدعاء والعلاج بالرقي من الكتاب والسنة"أقرب ما يكون العبدُ من الرب في جوف الليل الآخر، فإن استطعت أن تكون ممن يذكر الله في تلك الساعة فكن" .
- حصن المسلم من أذكار الكتاب والسنةحصن المسلم«أَقْرَبُ مَا يَكُونُ الرَّبُّ مِنَ العَبْدِ فِي جَوْفِ اللَّيْلِ الآخِرِ فَإِنِ اسْتَطَعْتَ أَنْ تَكُونَ مِمَّنْ يَذْكُرُ اللَّهَ فِي تِلْكَ السَّاعَةِ فَكُنْ»[297].