Skip to content
Surah List /

الزُّخرُف

الزُّخرُف is chapter 43 of the Quran and has 89 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

89 Ayahs Surah No. 43
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

حمٓ

Haa Miim.

Explanation & meanings · 1
  1. Inyuguti nk’izi twazivuze mu bice (amasura) yatambutse.

وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ

Ndahiye igitabo gisobanutse.

إِنَّا جَعَلۡنَٰهُ قُرۡءَٰنًا عَرَبِيّٗا لَّعَلَّكُمۡ تَعۡقِلُونَ

Mu by’ukuri (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa.

وَإِنَّهُۥ فِيٓ أُمِّ ٱلۡكِتَٰبِ لَدَيۡنَا لَعَلِيٌّ حَكِيمٌ

Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) iri Iwacu mu gitabo gihatse ibindi byose, rwose irahambaye kandi yuje ubuhanga.

Explanation & meanings · 1
  1. Igitabo gihatse ibindi kivugwa muri uyu murongo ni urubaho rurinzwe rwanditsweho igeno ry’ibizaba kuzageza ku munsi w’imperuka (Lawuh ul Mah’fudhi).

أَفَنَضۡرِبُ عَنكُمُ ٱلذِّكۡرَ صَفۡحًا أَن كُنتُمۡ قَوۡمٗا مُّسۡرِفِينَ

None se duterere iyo, tureke guhishura urwibutso (Qur’an), kubera ko muri abantu barengera (b’inkozi z’ibibi banze kurwemera)?