Skip to content
Surah List /

فَاطِر

فَاطِر is chapter 35 of the Quran and has 45 verses. This page presents it in full in the Uthmani script, with a verse-by-verse translation of its meaning.

45 Ayahs Surah No. 35
Go to ayah
Ikinyarwanda · Assoc
بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ فَاطِرِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ جَاعِلِ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ رُسُلًا أُوْلِيٓ أَجۡنِحَةٖ مَّثۡنَىٰ وَثُلَٰثَ وَرُبَٰعَۚ يَزِيدُ فِي ٱلۡخَلۡقِ مَا يَشَآءُۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w’ibirere n’isi, wagize abamalayika Intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.

مَّا يَفۡتَحِ ٱللَّهُ لِلنَّاسِ مِن رَّحۡمَةٖ فَلَا مُمۡسِكَ لَهَاۖ وَمَا يُمۡسِكۡ فَلَا مُرۡسِلَ لَهُۥ مِنۢ بَعۡدِهِۦۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Ibyo Allah aha abantu mu mpuhwe (ze mu byiza n’ibindi) nta wabikumira, ndetse n’ibyo yahagaritse nta wabirekura usibye We. Kandi ni We Munyembaraga zihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡۚ هَلۡ مِنۡ خَٰلِقٍ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَأَنَّىٰ تُؤۡفَكُونَ

Yemwe bantu! Nimwibuke inema za Allah yabahundagajeho! Ese hari undi muremyi utari Allah wabaha amafunguro aturutse mu kirere no ku isi? Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ese ni gute muteshwa ukuri?

وَإِن يُكَذِّبُوكَ فَقَدۡ كُذِّبَتۡ رُسُلٞ مِّن قَبۡلِكَۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ

Kandi nibaramuka baguhinyuye, (umenye ko) rwose n’Intumwa zakubanjirije zahinyuwe, ndetse ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubizwa.

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞۖ فَلَا تَغُرَّنَّكُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا وَلَا يَغُرَّنَّكُم بِٱللَّهِ ٱلۡغَرُورُ

Yemwe bantu! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo rero ubuzima bw’isi ntibuzabarangaze, kandi rwose Shitani ntizabashuke (ngo ibakure mu nzira ya) Allah.