Skip to content
البَقَرَة /

Ayah 54

2 : 54

Ayah 54 of البَقَرَة (2 : 54). This page carries the verse in the Uthmani script with a translation of its meaning, at a stable URL that can be cited on its own.

البَقَرَة Ayahs 286
Surah · البَقَرَة
Ikinyarwanda · Assoc
2 : 54

وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦ يَٰقَوۡمِ إِنَّكُمۡ ظَلَمۡتُمۡ أَنفُسَكُم بِٱتِّخَاذِكُمُ ٱلۡعِجۡلَ فَتُوبُوٓاْ إِلَىٰ بَارِئِكُمۡ فَٱقۡتُلُوٓاْ أَنفُسَكُمۡ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ عِندَ بَارِئِكُمۡ فَتَابَ عَلَيۡكُمۡۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ

Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwarihemukiye ubwo mwafataga akamasa (mwibumbiye) mukakagira ikigirwamana. Ngaho nimwicuze ku Muremyi wanyu, maze mwicane (abatarabangikanyije Allah muri mwe bice abamubangikanyije nk’igihano kuri bo) ; ibyo ni byo byiza kuri mwe imbere y’Umuremyi wanyu (aho gushyirwa mu muriro w’iteka).” Nuko Allah yakira ukwicuza kwanyu. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.

Explanation & meanings · 1
  1. Ubu buryo bwo kwicuza abantu babanje kwicana, ni bwo bwakoreshwaga muri icyo gihe, ariko Imana yaje kubusimbuza kwicuza habayeho gusaba Imana imbabazi ku byaha umuntu yakoze.