Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

66 of 559 cards

Clear filters
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yadusarishije iswalat ya mu gitondo, maze iravuga iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya, irongera irabaza iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya; maze iravuga iti: " Izi swalat ziremerera indyarya, n'iyo muza kumenya ibyiza bizirimo mwari kujya muza kabone n'iyo mwaba mukambakamba, kandi umurongo w'imbere umeze kimwe nk'uw'abamalayika nabo niwo baba bariho, n'iyo muza kumenya ibyiza byo kuwusaliraho mwari kujya muwutanguranwa. Kandi iswalat umugabo akoranye na mugenzi we iruta iyo yakora ari wenyine, n'iswalat akoranye n'abantu babiri iruta iyo akoze ari kumwe n'umuntu umwe, na buri uko biyongera niko irushaho gukundwa na Allah Nyir'ubutagatifu.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavaga mu bwiherero yaravugaga iti: "GHUFRANAKA: Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi zawe!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari izi aho isura irangiriye n'aho indi itangiriye kugeza imanuriwe Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi).
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi.
"Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud muri iyi mvugo, inakirwa na Bukhari atongeyemo ijambo (Nyuma yo kubona isuku).
"Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
"Umwe muri mwe nahura n'umuvandimwe we ajye amusuhuza, nibatandukanywa n'igiti cyangwa se urukuta cyangwa se ibuye bakongera guhura ajye yongera amusuhuze."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi.
"Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi! Abasangirangendo barayibaza bati: No guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: No guharanira inzira y'Imana, cyeretse umuntu wajya ku rugamba we ubwe n'umutungo we, ntihagire na kimwe muri byo kigaruka!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Abu Daud n'iyi mvugo ni iye.