"Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo."
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo."
«مَن تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu wisanishije n'abantu b'abahakanyi cyangwa se inkozi z'ibibi cyangwa se abantu bakora ibikorwa byiza, nko kuba yakora bimwe mu bikorwa bibaranga by'imyemerere cyangwa se amasengesho cyangwa se n'ibindi bikorwa bisanzwe bazwiho, azaba abaye umwe muri bo; kubera ko kwisanisha nabo mu buryo bugaragara bituma umuntu yisanisha nabo mu buryo butagaragara. Nta no gushidikanya ko kwisanisha n'abantu runaka biterwa no kubatangarira, bishobora no kugeza umuntu ku kubakunda no kububaha no kubiringira. Ibi kandi bishobora no gutuma umuntu yisanisha nabo mu bitagaragara ndetse no mu bikorwa byo kugandukira Allah, Allah abiturinde.
...:
Kwihanangiriza abantu kwisanisha n'abahakanyi ndetse n'inkozi z'ibibi.
Gushishikariza abantu kwisanisha n'abakora ibikorwa byiza ndetse no kugera ikirenge mu cyabo.
Kwisanisha n'abantu mu buryo bugaragara bituma umuntu abakunda mu buryo butagaragara.
Umuntu azabona ibihano n'ingaruka mbi kubera uburyo n'ikigero yisanishijeho n'abahakanyi.
Kubuza kwisanisha n'abahakanyi mu myemerere yabo, no mu migirire yabo bihariye, ariko ibitari ibyo nko kubigaho ubumenyi bw'ibijyanye n'inganda n'ibindi ntabwo bibarwa muri ibi bibujijwe.
Sunani Abu Dawudi (6/ 144) (4031).
Musnad Ahmad (9/ 126) (5115).
Inyongera. (8)
توضيح الأحكام من بلوغ المرام.
للبسام (7/ 363).
منحة العلام في شرح بلوغ المرام.
لعبد الله الفوزان (10/ 157).
فتح ذي الجلال والاكرام بشرح بلوغ المرام.
لابن عثيمين (6/ 335).
مشكاة المصابيح.
للتبريزي (2/ 1246).
Cited in books
13 BooksInyongera. (13)
- الخطب المنبرية موسوعة الخطب المنبرية (القسم الثاني)«مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ»
- حكم المستهزئين بالأنبياء والمرسلين«مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ»[6]،
- قاموس الكبائرموسوعة الكبائر - المجموعة الثالثة«مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ» [78].
- قاموس الكبائرموسوعة الكبائر - المجموعة الرابعة«مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ»[73].
- قاموس الكبائرموسوعة الكبائر - المجموعة الرابعة«مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ»[123].
- قاموس الكبائرموسوعة الكبائر - المجموعة الخامسة«مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ»
- ما لا يسع أطفال المسلمين جهله«مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ»[128].
- مباحث في أصول الدين1«من تشبه بقوم فهو منهم».
- مجموعة أسئلة تهم الأسرة المسلمة1«مَن تشبَّه بقَومٍ فهو منهم».
- مجموعة أسئلة تهم الأسرة المسلمة1«مَن تشبَّه بقومٍ فهو منهم».
- مشروع المنهج التعليميمادة التوحيد مستوى 4 «مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ».
- مشروع المنهج التعليميمادة التوحيد مستوى 4 «مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ»،
- نبراس طالب (5)1«مَنْ تَشَبَّهَ بِقَوْمٍ فَهُوَ مِنْهُمْ»