Skip to content

Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat)

Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat); nibaramuka bakoze ibyo, icyo gihe amaraso yabo n’imitungo yabo, kuri njye bizaba birinzwe ari ikizira usibye ibyo Isilamu yatanzemo uburenganzira, naho ibarura ryabo rizaba ari kwa Allah.

«أُمِرْتُ أَنْ أُقَاتِلَ النَّاسَ حَتَّى يَشْهَدُوا أَنْ لاَ إِلَهَ إِلَّا اللَّهُ، وَأَنَّ مُحَمَّدًا رَسُولُ اللَّهِ، وَيُقِيمُوا الصَّلاَةَ، وَيُؤْتُوا الزَّكَاةَ، فَإِذَا فَعَلُوا ذَلِكَ عَصَمُوا مِنِّي دِمَاءَهُمْ وَأَمْوَالَهُمْ إِلَّا بِحَقِّ الإِسْلاَمِ، وَحِسَابُهُمْ عَلَى اللَّهِ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah yayitegetse kurwanya ababangikanyamana kugeza ubwo bazahamya ko nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah wenyine, ndetse bakanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari Intumwa ya Allah, kandi bagashyira mu bikorwa ibyo ubu buhamya bubasaba nko guhozaho iswalat eshanu ku manywa na nijoro, gutanga amaturo bategetswe bayaha abayakwiye. Ibyo nibaramuka babyubahirije, icyo gihe ubuyisilamu bubarindira ubuzima bwabo n'imitungo yabo, biba ari ntavogerwa, bityo ntibyemewe kubica usibye igihe bakoze icyaha cyangwa se ikindi gikorwa cyatuma bahanishwa kwicwa nk'uko amategeko ya Isilamu abiteganya, hanyuma ku munsi w'imperuka Allah wenyine niwe wihariye ibarura ryabo kuko ari we uzi amabanga yabo.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Amategeko akurikizwa ku bigaragara, naho Allah akaba ari we wishingira ibitagaragara.

Agaciro ko guhamagarira abantu kwemera Imana imwe, kandi ko ari cyo cya mbere giherwaho mu ivugabutumwa.

Iyi Hadith ntigamije guhatira ababangikanyamana kuba abayisilamu, ahubwo bafite amahitamo hagati yo kwinjira mu buyisilamu, cyangwa se kwishyura umusoro; kandi ibyo nibatabyemera bagahitamo gukomeza gutambamira ivugabutumwa rya Kisilamu, icyo gihe nta yandi mahitamo uretse kubarwanya nk'uko amategeko ya Isilamu abiteganya.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (1/ 14) (25).

Swahih Muslim (1/ 53) (22).

Inyongera. (4)

التحفة الربانية في شرح الأربعين حديثًا النووية.

لإسماعيل السعدي (ص23).

شرح الأربعين النووية.

لابن عثيمين (ص125).