"Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye
Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye: Nahawe gutera ubwoba abanzi nkiri mu ntera y'urugendo rungana n'ukwezi, kandi nahawe isi ngo imbere aho gusalira (umusigiti) ndetse hanasukuye; bityo uwo ari we wese mu bayoboke banjye iswalat izasanga aho azaba ari hose ajye asali, nanaziruriwe iminyago itarigeze izirurirwa undi uwo ari we wese mbere yanjye, nanahawe kuzakora ubuvugizi. Intumwa y'Imana yajyaga yoherezwa ku bantu runaka, naho njye natumwe ku bantu bose."
«أُعْطِيتُ خَمْسًا لَمْ يُعْطَهُنَّ أَحَدٌ قَبْلِي: نُصِرْتُ بِالرُّعْبِ مَسِيرَةَ شَهْرٍ، وَجُعِلَتْ لِي الأَرْضُ مَسْجِدًا وَطَهُورًا، فَأَيُّمَا رَجُلٍ مِنْ أُمَّتِي أَدْرَكَتْهُ الصَّلاَةُ فَلْيُصَلِّ، وَأُحِلَّتْ لِي المَغَانِمُ، وَلَمْ تَحِلَّ لِأَحَدٍ قَبْلِي، وَأُعْطِيتُ الشَّفَاعَةَ، وَكَانَ النَّبِيُّ يُبْعَثُ إِلَى قَوْمِهِ خَاصَّةً وَبُعِثْتُ إِلَى النَّاسِ عَامَّةً».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah yamuhaye umwihariko w'ibintu bitanu itigeze iha undi uwo ari we wese mu ntumwa zamubanjirije: Icya mbere: Nahawe gutera ubwoba mu mitima y'abanzi banjye, n'iyo hagati yanjye nabo haba harimo intera ingana n'ukwezi. Icya kabiri: Nahawe isi yose ngo ibe aho gusalira aho twaba turi hose, ndetse no kwisukuza itaka ryayo igihe tutabashije kubona amazi. Icya gatatu: Twaziruriwe iminyago yo ku rugamba abayisilamu banyaga abanzi babo b'abahakanyi. Icya kane: Nahawe kuzavuganira abantu mu buryo bukomeye kugira ngo barokoke ibigeragezo byo ku munsi w'imperuka. Icya gatanu: Natumwe ku biremwa byose abantu n'amajini, bitandukanye n'Intumwa n'abahanuzi batumwe mbere yanjye, kuko bo batumwaga ku bantu babo gusa.
Biremewe mu mategeko ko umugaragu yarondora ingabire za Allah kuri we azivuga ndetse anagamije kuzishimira Allah.
Ingabire za Allah Nyir'ubutagatifu ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no ku bayoboke bayo.
Ni itegeko gukorera iswalat mu gihe cyayo mu bihe byose, ndetse no gukora ibyo umuntu ashoboye mu mabwiriza y'iswalat, n'inkingi zayo n'amategeko yayo.
Kuvuganira Intumwa yahawe mu buryo bw'umwihariko, hatarimo abandi bahanuzi; harimo: Kuba izavuganira ibiremwa byose mu gihe bizaba biri gucirirwa urubanza; no kuba uzavuganira abantu bazajya mu ijuru kuryinjiramo, no kuba izavuganira ku buryo bw'umwihariko se wabo Abu Twalib kugira ngo yoroherezwe umuriro, ntabwo ari ukuwukurwamo kuko yapfuye ari umuhakanyi.
Ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite by'umwihariko ni byinshi bitavuzwe muri iyi Hadith, harimo no kuba yarahawe kuvuga amagambo macye ariko abumbatiye hamwe byinshi, no kuba ari yo yasozereje Intumwa n'abahanuzi, no kuba imirongo duhagararaho dusali ari nk'iy'abamalayika n'ibindi.
Swahih Bukhari (1/ 74) (335).
Swahih Muslim (1/ 370) (521).
Inyongera. (4)
تيسير العلام شرح عمدة الأحكام.
للبسام (ص74).
تنبيه الأفهام شرح عمدة الأحكام.
لابن عثيمين (1/ 94).
Cited in books
5 BooksInyongera. (5)
- الخطب المنبريةموسوعة الخطب المنبرية (القسم الثالث)«وَجُعِلَتْ لِيَ الْأَرْضُ مَسْجِدًا وَطَهُورًا، فَأَيُّمَا رَجُلٍ مِنْ أُمَّتِي أَدْرَكَتْهُ الصَّلَاةُ فَلْيُصَلِّ»
- مباحث في أصول الدين1«أعطيت خمسًا لم يعطهنّ أحدٌ قبلي: نصرت بالرّعب مسيرة شهرٍ، وجعلت لي الأرض مسجدًا وطهورًا، فأيّمـا رجلٍ من أمّتي أدركته الصّلاة فليصلّ، وأحلّت لي المغانم ولم تحلّ لأحدٍ قبلـي...»
- مجموعة زاد التربية الإسلامية (1)، والسيرة النبوبة (1)، والعقيدة (1)، والفقه (1)التربية الأسلامية 1«وكان النبي يُبعث إلى قومه خاصة وبُعثت إلى الناس عامة».
- مشروع المنهج التعليميمادة الفقه مستوى 3«وجُعلتْ لي الأرضً مسجدًا وطهورًا».
- من الأحكام الفقهية في الطهارة والصلاة والجنائز«وَجُعِلَتْ لِي الْأَرْضُ مَسْجِدًا وَطَهُورًا» [6]،