Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

14 of 559 cards

Clear filters
"Mundekere ibyo ntababwiye, kubera ko ababanjirije boretswe no kubaza kwabo ndetse no kunyuranya kwabo ku ntumwa zabo, bityo ningira icyo mbabuza mujye mukireka, ninagira icyo mbategeka mujye mukoramo ibyo mushoboye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umunsi mwiza izuba ryarasheho ni umunsi wa gatanu (Idjuma), kuri wo niho Adamu yaremwe, ni nawo yinjijwe mu ijuru, ni nawo yarisohowemo, kandi imperuka ntizaba uretse ko bizaba ari ku munsi wa gatanu (wa Idjuma)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Najyaga nandika buri icyo ari cyo cyose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kubifata mu mutwe, nuko abakurayishi barabimbuza, barambwira bati: Urandika buri icyo ari cyo cyose wumvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)! Intumwa y'Imana ni umuntu ivuga mu burakari no mu gihe kitari icy'uburakari?! Nuko ndecyera aho kwandika, mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), maze ikora ikimenyetso inyereka n'urutoki ku munwa wayo iravuga iti: "Jya wandika, kubera ko ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko ibiwusohokamo byose biba ari ukuri."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi.
Najyanye n'intumwa zihagarariye bene Amir zari zigiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko turayibwira tuti: Ni wowe mutware wacu! Maze iradusubiza iti: "Umutware ni Allah", turongera turayibwira tuti: Noneho ni wowe mwiza kuturuta, umunyacyubahiro w'indashyikirwa! Irabasubiza iti: "Mujye munyita uko musanzwe munyita, cyangwa se ibimeze nkabyo, ariko mwitonde mutazagwa mu mutego wa Shitani."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine); ibyo dusanzemo byaziruye tukaba ari byo tuzirura, n'ibyo dusanzemo byaziririje tukaba ari byo tuziririza? Nyamara ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo n'ubundi Allah yaziririje."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na Ibun Madjah.
"Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka” Intumwa y'Imana barayibaza bati: Ni nde utazabishaka yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana irasubiza iti: "Uzanyumvira azinjira mu ijuru, n’uzanyigomekaho (ntakurikize imigenzo yanjye) uwo azaba atabashika.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine imara i Makat imyaka cumi n'itatu, hanyuma ihabwa itegeko ryo kwimuka, yimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim