Skip to content

'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo.

Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Shuayib nawe ayikuye kuri se nawe ayikuye kuri sekuru yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo.

«مُرُوا أولادكمِ بالصلاةِ وهم أبناءُ سبعِ سِنينَ، واضرِبوهم عليها وهم أبناءُ عَشرٍ، وفرِّقوا بينهم في المَضاجِعِ».

Yakiriwe na Abu Dawudi.
Hadithi nziza.
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umubyeyi w'umugabo akwiye gutoza abana be baba abahungu cyangwa se abakobwa iswalat igihe bagejeje imyaka irindwi, ndetse akanabigisha ibyo bacyeneye kugira ngo bayikore nk'uko bikwiye. Hanyuma baba bagejeje imyaka icumi, akarushaho akabakubitira kudusali, kandi akanabatandukanya mu buryamo.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Kwigisha abana kuva bakiri bato amategeko y'idini, no mu y'ingenzi cyane harimo iswalat.

Kubakubita biba ari mu rwego rwo kubatoza no kubakebura, ntabwo ari mu rwego rwo kubahana; bityo no kubakubita bijyana n'uko bari.

Uburyo amategeko yitaye ku kubungabunga icyubahiro cy'abantu n'uburyo yafunze inzira iyo ari yo yose ishobora kujyana abantu mu bwangizi.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Sunani Abu Dawudi (1/ 367) (495.

496).

Inyongera. (4)

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.

مجموعة من الباحثين (1/ 299).

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (1/ 382).