Skip to content

"Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka"

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka"

«لَا تَقُولُوا: مَا شَاءَ اللهُ وَشَاءَ فُلَانٌ، وَلَكِنْ قُولُوا: مَا شَاءَ اللهُ ثُمَّ شَاءَ فُلَانٌ».

Yakiriwe na Abu Dawudi na A- Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra, ndetse na Ahmad.
Hadithi y'impamo ushingiye mu nzira zose yakiriwemo.
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuyisilamu kuvuga mu magambo ye ati: Allah nabishaka na kanaka akabishaka." Cyangwa se kuba yavuga ati: Allah na kanaka nibabishaka. Kubera ko ubushake bwa Allah n'amahitamo ye nta mupaka bigira, ndetse nta n'uwo abisangiye nawe. Gukoresha iriya nyuguti ya 'Waw' y'icyungo bisobanuye kureshyeshya Allah n'undi cyangwa se n'ikindi. Ahubwo umuyisilamu akwiye kuvuga ati: Allah nabishaka, hanyuma na kanaka akabishaka. Bityo ubushake bw'umugaragu bukaza bukurikira ubwa Allah avuga ati: Hanyuma na kanaka, icyo gihe ubushake bw'umugaragu bukaza nyuma y'ubwa Allah.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

NI ikizira kuvuga imvugo igira iti: Allah nabishaka nawe ukabishaka, n'izindi mvugo byenda kumera kimwe, kuko bibarwa nk'ibangikanyamana mu mvugo no mu nyito.

Biremewe kuvuga uti: Allah nabishaka hanyuma nawe ukabishaka, n'izindi mvugo zimeze gutyo, kuko hadakubiyemo biriya bibujijwe.

Gushimangira ubushake bwa Allah, ndetse no gushimangira ubushake bw'umugaragu, kandi ko ubu bushake buza nyuma y'ubwa Allah Nyir'ubutagatifu.

Kubuza guhuza ubushake bw'ibiremwa n'ubwa Allah, kabone n'iyo byaba mu mvugo.

Uzavuga yemera ko ubushake bw'umugaragu ari nk'ubushake bwa Allah Nyir'ubutagatifu bureshya muri byose, cyangwa se ko ubushake bw'umugaragu ntaho buhuriye n'ubwa Allah, azaba abangikanyije Allah ibangikanyamana rikuru, naho naba yemera ko butandukanye n'ubwa Allah, ibyo bizaba ari ibangikanyamana rito.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Sunani Al Kubra cya A-Nasa'iy (9/ 361) (10755).

Sunani Abu Dawudi (7/ 334) (4980).

Musnad Ahmad (38/ 299) (23265).

(38/ 364) (23339).

Inyongera. (4)

الجديد في شرح كتاب التوحيد.

لمحمد القرعاوي (ص368).

الملخص في شرح كتاب التوحيد.

لصالح الفوزان (ص329).