Skip to content
القَلَم /

Ayah 42

68 : 42
القَلَم Ayahs 52
Surah · القَلَم
Ikinyarwanda · Assoc
68 : 42

يَوۡمَ يُكۡشَفُ عَن سَاقٖ وَيُدۡعَوۡنَ إِلَى ٱلسُّجُودِ فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ

(Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore

Explanation & meanings · 1
  1. -Imyemerere ya Isilamu igaragaza ko Allah afite ibimuranga, bimwe bikaba bihuje inyito n’iby’ibiremwa ariko bidahuje imiterere, kuko Allah atagira icyo asa na cyo. Imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igaragaza ko ku munsi w’imperuka Allah azereka ibiremwa bye igice cyo hepfo cy’ukuguru kwe (umurundi). Icyo gihe abemeramana bazubamira Allah, ariko abajyaga bubamira Allah ku isi bagamije kwiyerekana, ntibizabashobokera.