4 : 33
وَلِكُلّٖ جَعَلۡنَا مَوَٰلِيَ مِمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَۚ وَٱلَّذِينَ عَقَدَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡ فَـَٔاتُوهُمۡ نَصِيبَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدًا
Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na ba bandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo. Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
Explanation & meanings · 1
- Mbere y’ihishurwa ry’imirongo ya Qur’an igaragaza amategeko agenga izungura rishingiye ku isano ry’amaraso, hari ho kuzungurana hagati y’abimukira bavuye i Maka n’ababakiriye i Madina kubera amasezerano y’igihango bari baragiranye. Ariko aho amategeko agenga izungura ahishuriwe muri Qur’an, yasimbuye ubwo buryo bw’izungura rishingiye ku gihango.