Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

79 of 559 cards

Clear filters
"Umunsi umwe nari inyuma y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) impetse ku ngamiya, maze irambwira iti "Yewe mwana ndagira ngo nkwigishe amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzajya uzayisanga imbere yawe. Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana, umenye ko n’ubwo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire icyiza bakumarira, ntacyo bakumarira usibye icyo Imana yakwandikiye gusa. Kandi n’iyo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire ikibi bagukorera, ntacyo bagukoraho usibye gusa icyo Imana yakwandikiye. Amakaramu (yamaze kwandika ibizaba) yareguwe ndetse n’ibitabo (byanditswemo) wino yarumutse byararangiye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy.
"Umunyabugugu ni wa wundi izina ryanjye rivugwa ahari ntansabire amahoro n'imigisha."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa-iy mu gitabo cye Sunan Al Kub'ra ndetse na Ahmad.
"Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy.
"Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse ariko mu mpande zayo hari inkuta ebyiri, ziriho imiryango itandukanye ifunguye. No kuri buri muryango hariho amarido, no ku ntangiriro z'iyo nzira hari umuhamagazi uyobora abantu ababwira ati: Yemwe bantu! Nimukurikire inzira igororotse mwese uko mwakabaye kandi muramenye ntimukurikire utundi tuyira! Hari n'undi uhagaze mu nzira hejuru, ushatse gufungura ngo anyure muri umwe muri ya miryango akamubuza amubwira ati: Uritonde, ntuwufungure, kubera ko nuwufungura urahita uwinjiramo nturi bubashe kongera kugaruka. Iyo nzira ni ubuyisilamu, inkuta ebyiri ni amategeko ya Allah, indi miryango ifunguye ni ibyo Allah yaziririje, naho wa wundi uri mu ntangiriro y'inzira ayobora abantu ni igitabo cya Allah Qur'an, uri mu nzira hejuru abuza abantu kwinjira muri ya miryango ni umutimanama buri muyisilamu afite uba umugira inama yo kutishora mu biziririjwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda kuvuga kenshi igira iti: YA MUQALIBAL QULUBI THABIT QALBII ALA DIINIKA: Yewe uhindura imitima y'abantu, ha umutima wanjye gushikama ku idini ryawe", nuko ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twarakwemeye twemera n'ibyo wahishuriwe, ese waba ufite ubwoba bw'ibizatubaho? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Yego, mu by'ukuri imitima iri hagati y'intoki ebyiri mu ntoki za Allah, ayihindagura uko ashatse!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
Ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Maka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho iravuga iti: "Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji no kwiratana ibisekuru; bityo abantu ni babiri: Uwumvira Allah, umutinya, w'umunyabuntu, n'umuntu w'umwangizi, w'inkozi y'ibibi, usuzuguritse imbere ya Allah. Kandi abantu bose ni bene Adamu, kandi Allah yaremye Adamu mu itaka. Allah aragira ati: {Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose}." [Qur'an 49: 13].
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Hiban
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Nyigisha ukuntu nazajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nyigisha icyo nzajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko irambwira iti: "Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka."
Hadithi yagizwe impamo ifite izindi ziyunganira. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.