Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

79 of 559 cards

Clear filters
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana? Kurokoka ni gute? Iransubiza iti: "Jya urinda ururimi rwawe, inzu yawe ibe iguhagije, kandi ujye uririra ibyaha byawe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
“Umwemera si usebanya (utera urwikekwe ku nkomoko y’abandi), uvumana, ukora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’umunyakinyabupfura gike.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy.
"Nta muntu ukora icyaha, yarangiza agahaguruka akisukura agasali, hanyuma agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira ibyaha bye", arangije asoma umurongo mutagatifu wa Qur'an ugira uti: {Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo...} [Al Imran: 135].
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe ari gusali wenyine inyuma y'umurongo wo mu iswalat imutegeka gusubiramo iswalat.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Nta gushyingiranwa kwakemerwa cyeretse hari uhagarariye umugore (Waly)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Abu Bakri na Umar iti: Aba basaza babiri ni bo batware b'abantu beza mu babanje n'abazaza nyuma bazinjira mu ijuru usibye Intumwa n'abahanuzi b'Imana."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy.
"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri, muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka n'ibihimbano, kubera ko buri gihimbano cyose ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy