Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

81 of 559 cards

Clear filters
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Nyigisha ukuntu nazajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nyigisha icyo nzajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko irambwira iti: "Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka."
Hadithi yagizwe impamo ifite izindi ziyunganira. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.
"Ubusabe niko kugaragira Allah Irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.” [Surat Ghafir: 60.]
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Uzabangamira mugenzi we, Allah nawe azatuma abangamirwa, n'uzamubuza amahoro Allah nawe azayamubuza."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwigishije Khutw'batul Hadjat igira iti: INAL HAMDA LILLAHI NASTAINUHU WA NASTAGH'FIRUHU, WA NAUDHU BILLAHI MIN SHURURI ANFUSINA, MAN YAHDILLAHU FALA MUDWILA LAHU WA MAN YUDW'LIL FALA HADIYA LAHU. WA ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah dusaba inkunga, tukanicuzaho, tunamwikinzeho ngo aturinde ibibi by'imitima yacu. Uwo Allah yayoboye nta wamuyobya, n'uwo yayobeje nta wamuyobora. {YA AYUHA NASU TAQU RABAKUM LADHI KHALAQAKUM MIN NAFSIN WAHIDAT WA KHALAQA MINHA ZAWJAHA WA BATHA MINHUMA RIJALAN KATHIRAN WA NISA-AN, WA TAQULLAHA LADHI TASA-ALUNA BIHI WAL AR'HAAM INALLAHA KANA ALAYKUM RAQIBAN}: Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo; arangije akwirakwiza (ku isi) abagabo benshi n’abagore abakomoye kuri abo bombi. Ngaho nimugandukire Allah We musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu." [A-Nisa-i: 1]. {YA AYUHA LADHINA AMANU TAQULLAHA HAQA TUQATIHI WALA TAMUTUNA ILA WA ANTUM MUSLIMUNA}: Yemwe abemeye! Nimungandukire Allah uko bikwiye, kandi ntimuzapfe mutari Abayisilamu (nyakuri)." [Al Imran: 102]. {YA AYUHA LADHINA AMANU TAQULLAHA WA QUULUU QAWLAN SADIDAN, YUSW'LIH LAKUM AMALAKUM, WA YAGH'FIR LAKUM DHUNUBAKUM, WA MAN YUTW'ILLAHA WA RASULAHU FAQAD FAZA FAWZAN ADHWIIMAN}: Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi mujye muvuga imvugo z’ukuri.(Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’Intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye." [Al Ahzaab: 70-71].
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.
"Imperuka ntizabaho kugeza ubwo ibihe bizegerana, umwaka usigare ungana nk'ukwezi, n'ukwezi kungane n'icyumweru, n'icyumweru kingane nk'umunsi, n'umunsi ungane nk'isaha, n'isaha ingane nk'umwanya gutwika ikibabi cy'itende cyumye bimara."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ahmad.
Itsinda mu bantu ryaje risanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko Intumwa y'Imana yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo umwe muri bo irifata, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Wakiriye igihango cy'abantu icyenda uyu nguyu uramureka? Irabasubiza iti: Uyu afite impingi! Nuko uwo muntu yinjiza ukuboko kwe arayica, Intumwa ibona kwakira igihango cye, ndetse iranavuga iti: "Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.