Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

6 of 559 cards

Clear filters
Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uziyuhagira ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) nkuko yiyuhagira ijanaba, yarangiza akajya ku musigiti, azaba ameze nk'utanze igitambo cy'ingamiya; n'uzajyayo ku isaha ya kabiri azaba ameze nk'utanze igitambo cy'inka, n'uzajyayo ku isaha ya gatatu azaba ameze nk'utanze igitambo cy'intama y'isekurume ifite amahembe, n'uzajyayo ku isaha ya kane azaba ameze nk'utanze igitambo cy'inkoko, n'uzajyayo ku isaha ya gatanu azaba ameze nk'utanze igitambo cy'igi; iyo Imam yuriye Min'bari, abamalayika bahita baza bagakurikirana urwibutso."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nazaniye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igikoresho kirimo amazi kugira ngo yiyuhagire, nuko ndayikingira n'umwenda, isuka amazi mu kiganza ikaraba intoki, maze isukisha indyo yayo yoza ubwambure bwayo ikoresheje imoso, irangije ishyira intoki zayo z'ikiganza cy'imoso mu itaka irazihanagura irangije irazikaraba; hanyuma ishyira amazi mu kanwa iracira, irangije iyashoreza mu mazuru irayasohora, nyuma ikaraba uburanga bwayo n'amaboko yayo, irangije iyasuka mu mutwe wayo no ku mubiri wayo wose, nuko yimukira ku ruhande ikaraba ibirenge byayo, nyihereza umwambaro yanga kuwufata, maze igenda iri kwihanagura amazi ikoresheje intoki zayo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira hanyuma igakwiza amazi mu musatsi wayo, kugeza ubwo imenye neza ko amazi yageze mu mutwe ku mubiri, agakwiza amazi umubiri we wose inshuro eshatu, yarangiza agakaraba ahandi hasigaye. Aishat yaravuze ati: Najyaga niyuhagirana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, tukajya tudahira rimwe amazi.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.