عربي - Arabic English Qafár af - Afar Afrikaans - Afrikanns Akan Shqip - Albanian አማርኛ - Amharic Հայերեն - Armenian অসমীয়া - Assamese Azərbaycanca - Azerbaijani Bamanankan - Bambara Bassa Bemba বাংলা - Bengali Bosanski - Bosnian Български - Bulgarian မြန်မာဘာသာ - Burmese Bisaya - Cebuano Cham Нохчий - Chechen chiCheŵa - Chewa 中文 - Chinese Адыгэбзэ - Circassian Hrvatski - Croatian Česky - Czech Dagbani Dansk - Danish فارسی دری - Dari Dendi ދިވެހި ބަސް - Dhivehi Nederlands - Dutch إستوني - Estonian Suomi - Finnish Français - French Fulfulde - Fula ქართული - Georgian Deutsch - German Ελληνικά - Greek ગુજરાતી - Gujrati Kreyòl ayisyen - Haitian Creole Hausa हिन्दी - Hindi Magyar - Hungarian Igbo Indonesia - Indonesian Italiano - Italian 日本語 - Japanese Jóola - Jola ಕನ್ನಡ - Kannada Қазақша - Kazakh ភាសាខ្មែរ - Khmer Kikuyu Ikinyarwanda - Kinyarwanda Ikirundi - Kirundi 한국어 - Korean كوردی سۆرانی - kurdish كوردي kurmancî - Kurmanji Kyrgyz ລາວ - Lao latviešu - Latvian Lingala lietuvių - Lithuanian Luganda Македонски - Macedonian Maguindanaon Malagasy - Malagasy Bahasa Melayu - Malay മലയാളം - Malayalam Mandinka मराठी - Marathi Mõõré - Moore नेपाली - Nepali أنكو - NKo Norwegian ଓଡ଼ିଆ - Odia oromoo - Oromo پښتو - Pashto فارسی - Persian Polski - Polish Portuguese ਪੰਜਾਬੀ - Punjabi Română - Romanian Русский - Russian Српски - Serbian Shona සිංහල - Sinhala Slovenščina - Slovenian Soomaaliga - Somali Soninke Sesotho - Sotho Español - Spanish Kiswahili - Swahili Svenska - Swedish Tagalog Тоҷикӣ - Tajik தமிழ் - Tamil తెలుగు - Telugu ไทย - Thai ትግረኛ - Tigrinya Türkçe - Turkish Ukrainian اردو - Urdu ئۇيغۇرچە - Uyghur Ўзбек - Uzbek Việt Nam - Vietnamese Wolof Yao Yorùbá - Yoruba Zarma زولو - Zulu
559 Hadiths
Encyclopedia of Prophetic Hadiths
Categories
Grading
Narrated in
Show remaining sources
Narrator
Show all narrators (69)
“Mu by’ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi, kandi buri wese ahembwa hakurikijwe umugambi yagikoranye. Bityo, uzimuka kubera Imana n’intumwa yayo, ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’intumwa yayo. N'uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka”. No mu mvugo ya Bukhariy iragira iti: Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize..."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri abantu babi ni abo imperuka izaza igasanga bakiri bazima, n'abagira imva ahantu ho gusengera (imisigiti)."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
Umu Salamat yaganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero yabonye muri Habashat (Abyssinia) bita Mariya, amurondorera ibyo yabonye nk'amashusho arumanitsemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo amashusho, kandi abo nibo biremwa bibi imbere ya Allah."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Mu by'ukuri Imana ni nziza, kandi ntiyemera uretse ibyiza. kandi mu by'ukuri Imana rurema yategetse abemera nk'ibyo yategetse Intumwa. Imana yaravuze iti: {Yemwe ntumwa murye mu byiza kandi mukore ibikorwa byiza}. Nanone Imana iti: {Yemwe abemeye Imana murye mu byiza twabahaye}; nyuma Intumwa yatanze urugero rw'umuntu wari ku rugendo rurerure yahindanye wese yuzuye ivumbi akazamura amaboko ye hejuru asaba ati: Mana yanjye, Mana yanjye, kandi ibyo arya bizira, n'ibyo yambaye bizira, atunzwe n'ibizira gusa! Ese umuntu nk'uyu ubusabe bwe bwakakirwa bute?
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Urugero rw'abameramana mu gukundana kwabo, no kugirirana impuhwe hagati yabo no koroherana hagati yabo ni nk'urugero rw'umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rugize icyo rutaka, byototera umubiri wose ukaremba ndetse ukagira n'umuriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Igihe kimwe twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), twaziwe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe cy’uko yari ku rugendo cyamurangwagaho, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y'Imana, arambika ibiganza bye ku bibero byayo, maze arayibwira ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam." Intumwa y’Imana iramusubiza iti "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa y'Imana, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri.
(Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana iramusubiza iti: "Ni ukwemera Imana, abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’Imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," aravuga ati: "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Aravuga ati: "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara akanya gato, Intumwa y’Imana irambaza iti: "Yewe Umar! Ese wamenye uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati: "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba; nigeze kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali nkabahitiramo umuntu ubasengesha, njye nkajyana n'abagabo bitwaje inkwi tukajya gushaka abagabo batitabira iswalat, tukabatwikiraho amazu yabo!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim