Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

8 of 559 cards

Clear filters
"Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora, nta gisibo cyakorwa muri iyi minsi ibiri ngo cyemerwe: Umunsi mukuru w'irayidi yo gusiburuka (Eidul Fitri), n'umunsi mukuru w'irayidi y'igitambo (Eidul Adw'ha), nta n'iswalat yakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat ya mu gitondo (Asw'buhi) kugeza izuba rirashe, nta n'iyakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri) kugeza izuba rimaze kurenga, kandi ntabwo byemewe gukora urugendo rw'igihe runaka ugiye ku musigiti keretse imisigiti itatu: Umusigiti mutagatifu wa Makat, n'umusigiti wa Al Aq'swa (Yeruzalemu), no kuri uyu musigiti wanjye (wa Madinat)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije umugore umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar), Ibun Abass yavuze izina rye ariko nararyibagiwe, iti: "Ni iki cyakubujije kujyana natwe mu mutambagiro mutagatifu? Wa mugore arayisubiza ati: Dufite indogobe ebyiri; se w'abana n'umuhungu we batwaye imwe, badusigira imwe yo kwifashisha no kuzana amazi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi! Abasangirangendo barayibaza bati: No guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: No guharanira inzira y'Imana, cyeretse umuntu wajya ku rugamba we ubwe n'umutungo we, ntihagire na kimwe muri byo kigaruka!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Abu Daud n'iyi mvugo ni iye.
Yewe Ntumwa y'Imana! Turabona guharanira inzira y'Imana (Djihad) ari cyo gikorwa cyiza kuruta ibindi; ese natwe tujye tujya guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Oya! Mufite Djihadi iziruta: Gukora umutambagiro ukemerwa."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze igitambo cy'intama ebyiri z'isekurume z'umweru zifite amahembe, Izibagira ubwayo n'amaboko yayo, ivuga izina rya Allah ndetse inavuga Allah Akbar (TAKBIR), ishyira ukuguru kwayo ku misaya yazo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim