Skip to content

"Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye."

Hadithi yaturutse kwa Abi Dhariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti:

"Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye."

«لَا تَحْقِرَنَّ مِنَ الْمَعْرُوفِ شَيْئًا، وَلَوْ أَنْ تَلْقَى أَخَاكَ بِوَجْهٍ طَلْقٍ».

Yakiriwe na Muslim.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza gukora ibikorwa byiza, no kutabisuzugura kabone n'iyo byaba bito; no muri ibyo harimo kumwenyurira umuntu no kumwereka uburanga bucyeye igihe muhuye; ni nabyo umuyisilamu akwiye gushishikarira, kubera ko bituma umuvandimwe w'umuyisilamu akwisangaho ndetse no kumutera ibyishimo.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ibyiza byo gukundana hagati y'abameramana, no kwimwenyura no gukwiza akanyamuneza igihe hari uwo uhuye nawe mu bemeramana.

Uburyo amategeko y'idini atunganye kandi ari rusange, ndetse ko yaje azanye icyo ari cyo cyose gifitiye akamaro abayisilamu ndetse no kubahuriza hamwe.

Gushishikariza gukora ibikorwa byiza kabone n'iyo byaba bicye.

Gukundisha gutera ibyishimo abayisilamu; kubera ko bigira uruhare mu gukwiza urukundo hagati yabo.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Muslim (4/ 2026) (2626).

(1/ 572).

Inyongera. (7)

منحة العلام في شرح بلوغ المرام.

لعبد الله الفوزان (10/ 119).

توضيح الأحكام من بلوغ المرام.

للبسام (7/ 341).

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (2/ 20).