Skip to content

"Nategetswe kubama ku ngingo zirindwi

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Nategetswe kubama ku ngingo zirindwi: Agahanga, maze yerekana ikoresheje rwayo ku zuru, n'ibiganza byombi, amavi yombi, n'imitwe y'amano, no kutazamura imyambaro yacu n'imisatsi (tuyirinda kugera ku butaka).

«أُمِرْتُ أَنْ أَسْجُدَ عَلَى سَبْعَةِ أَعْظُمٍ: عَلَى الْجَبْهَةِ وَأَشَارَ بِيَدِهِ عَلَى أَنْفِهِ، وَالْيَدَيْنِ، وَالرُّكْبَتَيْنِ، وَأَطْرَافِ الْقَدَمَيْنِ، وَلَا نَكْفِتَ الثِّيَابَ وَالشَّعَرَ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko Allah yayitegetse ko igihe iri gusali izajya yubama ku ngingo z'umubiri zirindwi, ari zo: Urwa mbere: Agahanga, ariko kari mu buranga hejuru y'izuru n'amaso yombi. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yerekana no ku zuru nka rumwe muri izi ngingo zirindwi zitegetswe, no gushimangira ko uwubamye agomba kwizera neza ko izuru rye ryakoze ku butaka. Urwa kabiri n'urwa gatatu: Ni ibiganza byombi. Urwa kane n'urwa gatanu: Ni amavi yombi. Urwa gatandatu n'urwa karindwi: Ni imitwe y'amano y'ibirenge byombi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yatubujije gupfundika imisatsi, cyangwa se kwegeranya imyambaro igihe tugiye kubama mu rwego rwo kuyirinda gukora hasi, ko ahubwo tugomba kuyireka ikagera hasi ikubamana hamwe na ziriya ngingo.

Inyunguramagambo.

ولا نَكْفِت: الكَفت: الجَمع والضَّم.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ni itegeko kubama ku ngingo zirindwi igihe urimo gusali.

Si byiza kwegeranya imyambaro n'imisatsi mu gihe uri mu iswalat.

Ni itegeko ku muntu uri gusali kugiramo ituze, ashyira ingingo zirindwi twavuze ku butaka, akarangwa no gutuza ku buryo avuga n'ubusabe yategetswe.

Kubuzwa gupfundika imisatsi uri mu iswalat, ibi ni umwihariko ku bagabo ntiharimo abagore, kubera ko umugore mu iswalat aba ategetswe kwikwiza.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (1/ 162) (812).

Swahih Muslim (1/ 354) (490).

Inyongera. (12)

المنهاج شرح صحيح مسلم.

للنووي (4/ 206).

مرقاة المفاتيح شرح مشكاة المصابيح.

لعلي القاري (2/ 718).

سبل السلام شرح بلوغ المرام.

للصنعاني (1/ 270).

توضيح الأحكام مِن بلوغ المرام.

لعبد الله البسام (2/ 229).

فتح ذي الجلال والإكرام شرح بلوغ المرام.

لابن عثيمين (2/ 115).

منار القاري.

لحمزة قاسم (2/ 202).