Niba uko uvuze ari ko uri waba umeze nkaho ubagaburira umucanga ushyushye, kandi Allah azakomeza kubagutsindira igihe cyose uzaba umeze gutyo."
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko
Umugabo umwe yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abanyamuryango banjye ba bugufi, nkora ibishoboka ngo nunge ubuvandimwe bo bakabuca, mbagirira neza bo bakampemukira, ndabihanganira ariko bakanyitura inabi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Niba uko uvuze ari ko uri waba umeze nkaho ubagaburira umucanga ushyushye, kandi Allah azakomeza kubagutsindira igihe cyose uzaba umeze gutyo."
أَنَّ رَجُلًا قَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ إِنَّ لِي قَرَابَةً أَصِلُهُمْ وَيَقْطَعُونِي، وَأُحْسِنُ إِلَيْهِمْ وَيُسِيئُونَ إِلَيَّ، وَأَحْلُمُ عَنْهُمْ وَيَجْهَلُونَ عَلَيَّ، فَقَالَ: «لَئِنْ كُنْتَ كَمَا قُلْتَ، فَكَأَنَّمَا تُسِفُّهُمُ الْمَلَّ وَلَا يَزَالُ مَعَكَ مِنَ اللهِ ظَهِيرٌ عَلَيْهِمْ مَا دُمْتَ عَلَى ذَلِكَ».
Umugabo umwe yaregeye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko afite abavandimwe be bahuje isano, ababanira neza ariko bo bakamwitura inabi, agerageza kunga isano afitanye nabo bo bakarica, abakorera ibyiza ariko bo bakamukorera ibibi banamuhuguza, akabihanganira ndetse akanabababarira ariko bo ntibabikozwe ahubwo bakamukorera ibibi mu mvugo n'ibikorwa, ese yakomeza kubagirira neza? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza imubwira ko niba ari uko bimeze, abakoza isoni akabafata nkaho baciriritse, kandi ko ameze nk'ubagaburira umucanga ushyushye, kubera ko abagirira neza cyane bo bakamwitura inabi, kandi ko Allah igihe cyose azajya amutera inkunga ibamufasha ikanamurinda igihe cyose azakomeza kumera atyo, nabo bagakomeza kumuhemukira.
Kwitura inabi wakorewe ineza, bishobora gutuma umubi agarukira ukuri nkuko Allah yabivuze agira ati: {Bityo, inabi (wakorewe) jya uyikosoza ineza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara}.
Kumvira itegeko rya Allah, kabone n'iyo yagerwaho n'ingorane zaba impamvu y'uko umugaragu wa Allah w'umwemeramana abona inkunga.
Guca imiryango birababaza ni n'ibihano hano ku isi, ndetse ni n'icyaha umuntu azabazwa ku munsi w'imperuka.
Birakwiye ko umuyisilamu yizera ingororano z'ibikorwa bye byiza akora, kandi ntacibwe intege n'inabi abantu bamugirira ngo zimukure kuri kamere ye nziza asanganywe.
Ntabwo ubanira abanyamuryango be neza mu buryo bwa nyabwo ari wawundi ubikora agambiriye ko nabo babimwitura, ahubwo ubabanira neza mu buryo bukwiye ni wa wundi ubabanira neza n'ubwo bo bamubanira nabi.
Swahih Muslim (4/ 1982) (2558).
Inyongera. (8)
كنوز رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (9/ 220).
بهجة الناظرين.
لسليم الهلالي (1/ 698).
نزهة المتقين.
لمجموعة من الباحثين (1/ 539).
شرح رياض الصالحين.
لابن عثيمين (3/ 188).
Cited in books
4 BooksInyongera. (4)
- المنتقى من المتجر الرابح في ثواب العمل الصالح - المعتمدالمنتقى من المتجر الرابح في ثواب العمل الصالحوعن أبي هريرة رضي الله عنه أن رجلا قال: يا رسول الله إن لي قرابة أصلهم ويقطعوني، وأحسن إليهم ويسيئون إلي، وأحلم عنهم ويجهلون علي، فقال: “لئن كنت كما قلت، فكأنما تسفهم الملّ ولا يزال معك من الله ظهير عليهم ما دمت على ذلك”.
- رياض الصالحينرياض الصالحين مع فوائد وهدايات - 2«لَئِنْ كُنْتَ كَمَا قُلْتَ، فَكَأَنَّمَا تُسِفُّهُم المَلَّ، وَلا يَزالُ مَعَكَ مِنَ الله ظهِيرٌ عَلَيْهِمْ مَا دُمْتَ عَلىٰ ذَلِكَ».
- مجموعة زاد التربية الإسلامية (1)، والسيرة النبوبة (1)، والعقيدة (1)، والفقه (1)التربية الأسلامية 1« أن رجلًا قال: يا رسُول الله، إِنّ لِي قرابةً أصِلُهُمْ ويقْطعُونِي، وأُحْسِنُ إِليْهِمْ ويُسِيئُون إِليّ، وأحْلُمُ عنْهُمْ ويجْهلُون عليّ، فقال:«لئِنْ كُنْت كما قُلْت، فكأنّما تُسِفُّهُمُ الْملّ، ولا يزالُ معك مِن الله ظهِيرٌ عليْهِمْ ما
- نبراس طالب (1)1«لَئِنْ كُنْتَ كَمَا قُلْتَ، فَكَأَنَّمَا تُسِفُّهُمُ الْمَلَّ([9]) ، وَلَا يَزَالُ مَعَكَ مِنَ اللهِ ظَهِيرٌ عَلَيْهِمْ مَا دُمْتَ عَلَى ذَلِكَ»