Skip to content

"Umuriro uzengurutswe n'ibikorwa by'irari, naho ijuru rizengurutswe n'ingorane n'ibigeragezo."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Umuriro uzengurutswe n'ibikorwa by'irari, naho ijuru rizengurutswe n'ingorane n'ibigeragezo."

«حُجِبَتِ النَّارُ بِالشَّهَوَاتِ، وَحُجِبَتِ الْجَنَّةُ بِالْمَكَارِهِ».

Yakiriwe na Bukhari.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasobanura ko umuriro uzengurutswe n'ibintu umuntu ararikira by'ibyaha cyangwa se kudohoka mu gukora ibyo umuntu yategetswe; Bityo uzakurikira umutima we n'ibyo urarikira azajya mu muriro; Kandi ko umuriro uzengurutswe n'ibyo umutima w'umuntu wanga, nko guhozaho gukora ibyo wategetswe, no kureka ibyo wabujijwe ukanabyihanganira; iyo uhanganye nabyo ukabirwanya uba ukwiye kwinjira mu ijuru.

Inyunguramagambo.

حُجبت: حُفت وأُحيطت.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Zimwe mu mpamvu zo kugwa mu byaha n'irari ni ibibi Shitani itakira abantu ko ari byiza kugeza ubwo umutima nawo ubonye ko ari byiza maze ukabirarikira.

Kwitandukanya n'ibikorwa by'irari biziririjwe ni itegeko, kubera ko ari byo nzira ijya mu muriro, no kwihanganira ibiremerera umutima udakunda kubera ko ariyo nzira ijya mu ijuru.

Ibyiza byo guhata umutima no guharanira gukora ibikorwa bishimisha Allah, ndetse no kwihanganira ibigoye n'ibyo umutima wanga kubera ko ari byo bizengurutse ibikorwa byo kumvira Allah.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (8/ 102) (6487).

Swahih Muslim (4/ 2174) (2822).

Sunani Abu Dawudi (7/ 122) (4744).

Sunani Tirmidhi (4/ 274) (2560).

Sunani A-Nasa-iy (7/ 3) (3763).

Inyongera. (10)

كنوز رياض الصالحين.

لمجموعة من الباحثين (2/ 449).

شرح رياض الصالحين.

لابن عثيمين (2/ 87).

المنهاج شرح صحيح مسلم بن الحجاج.

للنووي (17/ 165).

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (1/ 183).

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.

لمصطفى الخِن وغيره (1/ 134).