Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe
Hadith yaturutse kwa Umar Ibun Abi Salamat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nari nkiri umwana muto nderwa n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), mu gihe cyo kurya nakoraga hirya no hino ku isahani, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irambwira iti: "Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe". Kuva icyo gihe natangiye kujya ndya gutyo.
كُنْتُ غُلَامًا فِي حَجْرِ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، وَكَانَتْ يَدِي تَطِيشُ فِي الصَّحْفَةِ، فَقَالَ لِي رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «يَا غُلَامُ، سَمِّ اللهَ، وَكُلْ بِيَمِينِكَ، وَكُلْ مِمَّا يَلِيكَ» فَمَا زَالَتْ تِلْكَ طِعْمَتِي بَعْدُ.
Umar Ibun Abi Salamat (Imana imwishimire we na se), akaba yari umwana w'umwe mu bagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) witwaga Umu Salamat (Imana imwishimire), icyo gihe yarererwaga ku Ntumwa y'Imana; avuga ko igihe cyo kurya yajyaga arya mu mpande zose z'isahani, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imwigisha imyifatire itatu iranga uri kurya: Uwa mbere: Kuvuga Bismillah: Ku izina rya Allah atangiye kurya. Uwa kabiri: Kurisha ukuboko kwe kw'indyo. Uwa gatatu: Kurya ahereye imbere ye akarya ibimwegereye.
...:
Mu myifatire myiza ikwiye kuranga ugiye kurya ndetse no kunywa ni ukuvuga Bismillah ugitangira.
Kwigisha abana by'umwihariko abo umuntu ashinzwe kurera imyifatire myiza igihe cyo kurya.
Impuhwe no koroha byaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), n'uburyo yisanzuraga ku bana bato ibigisha ndetse inabaha uburere.
Mu myifatire myiza igihe cyo kurya harimo kuba umuntu yarya ibiri imbere ye, cyeretse wenda ari amoko atandukanye y'ibiribwa, icyo gihe nibwo yemerewe no gufata ahandi.
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bubahirizaga imico n'uburere bigishijwe nayo, ibi tukaba tubikura mu mvugo ya Umar igira iti: Uko niko nakomeje kujya ndya na nyuma yaho.
Swahih Bukhari (7/ 68) (5376).
(3/ 61) (2092).
Swahih Muslim (3/ 1599) (2022).
Inyongera. (9)
شرح النووي على مسلم (13/ 193).
توضيح الأحكام مِن بلوغ المرام.
للبسام (5/ 440).
فتح ذي الجلال والإكرام شرح بلوغ المرام.
لابن عثيمين (4/ 616).
منحة العلام في شرح بلوغ المرام.
لعبد الله الفوزان (7/ 439).
شرح رياض الصالحين.
لابن عثيمين (3/ 169).
Cited in books
8 BooksInyongera. (8)
- الذكر والدعاء والعلاج بالرقي من الكتاب والسنة"يا غلام سَمِّ اللهَ، وكل بيمينك، وكل مما يليك" فما زالت تلك طعمتي بعد .
- تحفة الأخيار تحفة الأخيار (ببيان جملة نافعة مما ورد في الكتاب والسنة من الأدعية والأذكار)«يَا غُلَامُ، سَمِّ اللَّهَ، وَكُلْ بِيَمِينِكَ، وَكُلْ مِمَّا يَلِيكَ» [77]
- رياض الصالحينرياض الصالحين مع فوائد وهدايات - 4«سَمِّ اللهَ، وَكُلْ بِيَمِينِكَ، وكُلْ مِمَّا يَلِيكَ»
- ما لا يسع أطفال المسلمين جهله«يَا غُلَامُ، سَمِّ اللَّهَ، وَكُلْ بِيَمِينِكَ، وَكُلْ مِمَّا يَلِيكَ»[115].
- مجموعة زاد التربية الإسلامية (1)، والسيرة النبوبة (1)، والعقيدة (1)، والفقه (1)التربية الأسلامية 1« يا غُلامُ، سمِّ اللّه، وكُلْ بِيمِينِك، وكُلْ مِمّا يلِيك»
- مجموعة زاد التربية الإسلامية (3)، والسيرة النبوية (3)السيرة النبوية (3)«يا غلامُ، سَمِّ الله، وكُلْ بيمينك».
- مشروع منهاج زادكزادك 1 طالب«يَا غُلَامُ، سَمِّ اللهَ، وَكُلْ بِيَمِينِكَ، وَكُلْ مِمَّا يَلِيكَ»
- مشروع منهاج زادكزادك 2 طالب نهائي«يَا غُلَامُ، سَمِّ اللهَ، وَكُلْ بِيَمِينِكَ، وَكُلْ مِمَّا يَلِيكَ»