"Abamalayika ntibajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa ndetse rurimo n'amashusho."
Hadith yaturutse kwa Abu Twal'hat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Abamalayika ntibajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa ndetse rurimo n'amashusho."
«لاَ تَدْخُلُ المَلاَئِكَةُ بَيْتًا فِيهِ كَلْبٌ وَلاَ صُورَةٌ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abamalayika bashinzwe kuzana impuhwe batajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa cyangwa se ururimo amashusho y'ibihumeka; kubera ko gukora amashusho y'ibihumeka ari icyaha, ndetse harimo no kwigana ibiremwa bya Allah, ikaba ari n'imwe mu nzira zigeza ku ibangikanyamana, no muri ayo mashusho harimo agaragirwa mu cyimbo cya Allah. Naho impamvu batinjira mu rugo rwororewemo imbwa, ni ukubera ko zirya kenshi umwanda, no muri zo hari izitwa amashitani, kandi abamalayika ntibajya bahuza n'amashitani. No kubera ko umwuka w'imbwa ari mubi, kandi abamalayika ntibakunda ahari umwuka mubi, no kubera ko bibujijwe kuzorora, bityo uzoroye ahanishwa ko abamalayika batinjira mu nzu ye, no kuba batayikoreramo amasengesho no kutamusabira imbabazi kwa Allah, no kumuzanira imigisha mu nzu ye, no kumurinda inabi ya Shitani.
Ni ikizira korora imbwa cyeretse imbwa yo guhiga, no kuragira amatungo ndetse no kwifashisha mu buhinzi.
Kugira amashusho ni bimwe mu bikorwa bibi byirukana abamalayika, ndetse n'ahantu ari hatuma hatagera impuhwe za Allah, nk'uko bigenda ku mbwa.
Abamalayika batinjira mu rugo rwororewemo imbwa ni abamalayika b'impuhwe, naho abarinda umuntu n'abandi bafite ibyo bashinzwe nk'ushinzwe urupfu ntaho bakumirwa kwinjira.
Ni ikizira kumanika ku nkuta amashusho y'ibihumeka ndetse n'ibindi.
Al Khatwabiy yaravuze ati: Abamalayika ntibinjira mu rugo rwororewemo imbwa zibujijwe cyangwa se rurimo amashusho, naho imbwa zitabujijwe nk'izifashishwa mu guhiga, no mu buhinzi, no kuragira amatungo, n'amashusho atari imitako nk'ayo ku matapi n'imisego, ntabuza abamalayika kuyinjiramo.
Swahih Bukhari (4/ 130) (3322).
Swahih Muslim (3/ 1665) (2106).
(3/ 1664) (2104).
Inyongera. (12)
نزهة المتقين.
جمعٌ من المشايخ (2/ 1153).
كنوز رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (20/ 29).
بهجة الناظرين.
لسليم الهلالي (3/ 185).
فتح الباري شرح صحيح البخاري.
لأحمد العسقلاني (10/ 381).
تحفة الأحوذي بشرح جامع الترمذي.
للمباركفوري (8/ 72).
لقاء الباب المفتوح.
لابن عثيمين (2/ 42 بترقيم الشاملة آليا).
Cited in books
6 BooksInyongera. (6)
- اللآلئ المضيئةعَنْ أَبِي طَلْحَةَ رضي الله عنه ، عَنِ النَّبِيِّ ﷺ قَالَ: “ لَا تَدْخُلُ الْمَلَائِكَةُ بَيْتًا فِيهِ كَلْبٌ وَلَا صُورَةُ تَمَاثِيلَ “.
- رياض الصالحينرياض الصالحين مع فوائد وهدايات - 8«لا تدخُلُ الملائكَةُ بيتاً فيه كلبٌ ولا صُورةٌ».
- قاموس الكبائر موسوعة الكبائر - المجموعة الأولى«لَا تَدْخُلُ المَلَائِكَةُ بَيْتًا فِيهِ كَلْبٌ وَلَا صُورَةٌ» [161].
- قاموس الكبائر«لَا تَدْخُلُ المَلَائِكَةُ بَيْتًا فِيهِ كَلْبٌ وَلَا صُورَةٌ» [161].
- مجموعة زاد التربية الإسلامية (3)، والسيرة النبوية (3)التربية الإٍسلامية -3- «لا تدخل الملائكة بيتا فيه كلب ولا صورة»
- محرمات استهان بها كثير من الناسلا تدخل الملائكة بيتا فيه كلب ولا تصاوير