Skip to content

"Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”

«لَيْسَ الشَّدِيدُ بِالصُّرَعَةِ، إِنَّمَا الشَّدِيدُ الَّذِي يَمْلِكُ نَفْسَهُ عِنْدَ الْغَضَبِ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umunyembaraga nyakuri atari uw'umubiri, cyangwa se gusagarira abandi banyembaraga, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni urwanya umutima we akawunesha igihe arakaye, kubera ko ibi bigaragaza imbaraga afite muri we no kunesha kwe Shitani.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Ibyiza byo kudahubuka no kwihangana mu gihe cy'uburakari, kandi ko ari bimwe mu bikorwa byiza Isilamu yashishikarije.

Kurwanya umutima mu gihe cy'uburakari nibyo bikomeye kuruta kurwanya umwanzi.

Isilamu yahinduye igisobanuro cy'imbaraga mu gihe cy'ubujiji ahubwo ihamagarira kurangwa n'imigirire myiza, bityo umunyembaraga kuruta abandi ni wa wundi ubasha kwifata no kwirinda.

Kwirinda kugira uburakari kubera ingaruka bugira ku bantu ku giti cyabo ndetse n'umuryango mugari.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (8/ 28) (6114).

Swahih Muslim (4/ 2014) (2609).

(538).

Inyongera. (7)

منحة العلام في شرح بلوغ المرام.

لعبد الله الفوزان (10/ 198).

توضيح الأحكام من بلوغ المرام.

للبسام (7/ 394).

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

للهلالي (1/ 698).