Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

79 of 559 cards

Clear filters
Mu ijoro rimwe ryaguyemo imvura nyinshi, rifite n'umwijima mwinshi, twagiye gushaka Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo ize ituyoborere iswalat, Abdullah aravuga ati: Nuko ndayibona, irambwira iti: "Vuga, sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, nuko sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, maze ndayibaza nti: Mvuge iki? Irambwira iti: {Vuga uti: QUL HUWALLAHU AHAD: We Allah ni umwe rukumbi, na Muawidhatayni [QUL AUDHU BIRABIL FALAQ], na [QUL AUDHU BIRABI A-NASI], igihe bwije n'igihe bucyeye inshuro eshatu, biguhagirije buri kintu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa-iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra na Ibun Madjah.
Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye Yewe mwene Adamu, n'iyo ibyaha byawe byaba byinshi ku buryo bigera ku ijuru hanyuma ukansaba imbabazi nakubabarira kandi ntacyo bintwaye! Yewe mwene Adam, uramutse uje ungana warakoze ibyaha byakuzura isi, hanyuma ukansanga utarambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye naguha imbabazi zingana nkabyo!!"
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhiy.
Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Mu ijoro nazamuwe mu ijuru (Is'ra-i) nahuye na Ibrahim maze arambwira ati: Yewe Muhamad, uzansuhurize abayoboke bawe indamutso y'amahoro, unababwire ko ijuru ari ryiza, ubutaka bwaryo ari bwiza, amazi yaryo ari urubogobogo, kandi ko ijuru ari rigari riringaniye ritarimo ibiti, no kubiteramo ni ukuvuga aya magambo: SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH WALA ILAHA ILA LLAHU WALLAHU AKBARU: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, kandi nta yindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Allah, Imana isumba byose."
Hadithi nziza ushingiye ku bandi bayakiriye. Yakiriwe na Tirmidhiy.
"Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.