Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

81 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yari iri ku ngamiya yayo ahitwa Al Aqabat mu gitondo yaravuze iti: Ntoragurira utubuye! Nuko nyitoragurira utubuye turindwi duto tungana n'udushaza, nuko itangira kutuzunguza mu kiganza cyayo ivuga iti: "N'ibingana n'utu mu byaha mujye mubyirinda! Irangije iravuga iti: Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Madjah na A-Nasa'iy ndetse na Ahmad.
"Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
"Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
"Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza byose, ibya vuba n'ibizatinda, ibyo nzi n'ibyo ntazi, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi byose byaba ibya vuba n'ibya kera, ibyo nzi n'ibyo ntazi. Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza wasabwe n'Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe yakwikinzeho ngo umurinde. Mana Nyagasani ndagusaba ijuru n'ibyatuma ndigeramo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, nanakwikinzeho ngo undinde umuriro n'ibyatuma nywujyamo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, kandi ndagusaba ko buri geno ryose wangeneye ryaba ryiza kuri njye.)"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Madjah na Ahmad.
"Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ni ugukorera ijisho Abantu nk'aba ku munsi w'imperuka ubwo Allah azaba ahembera abantu ibyo bakoze, azababwira ati: Ni mujye kubo mwajyaga mukora ibikorwa kugira ngo babashime, murebe niba hari ibihembo mwababonaho!"
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Ikaramu ihagarika kwandika ku bantu batatu: Ku muntu uryamye kugeza abyutse, no ku mwana kugeza agaragaweho n'ibimenyetso by'ubukuru, no ku musazi kugeza agaruye ubwenge."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
Umuntu wakundaga kwitwararika Qur'an azabwirwa ati: Yisome, uzamuke mu ntera, unayisome witonze nkuko wajyaga uyisoma ukiri ku isi, kubera ko urwego rwawe rwa nyuma n'urw'umurongo wa nyuma iri bugarukireho uri gusoma."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhi ndetse na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra ndetse na Ahmad
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.