Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

81 of 559 cards

Clear filters
Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu, ibyo bikanaba byiza kuri mwe kurenza kuba mwatanga Zahabu na Feza, ndetse ni na byiza kuri mwe kuruta kuba mwahura n'umwanzi wanyu mukarwana, mukamwica cyangwa se nawe akabica? Barayisubiza bati: Yego bitubwire yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ni ukwibuka Imana no kuyisingiza".
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
"Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro."
Hadithi y'impamo ushingiye ku bandi bayakiriye. Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
"Uzavuga ati: BIS’MILLAHI LADHI LA YADWURU MA’AS’MIHI SHAY-UN FIL AR’DWI WA LA FI SAMA-I, WA HUWA SAMI’UL ALIMU: Niyambaje izina rya Allah ryo igihe urivuze uryemera nta cyagira icyo kimutwara haba mu isi no mu kirere, kandi Yumva Bihebuje Umumenyi Uhebuje. Ukabivuga inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bucyeye. N'uzavuga aya magambo bucyeye inshuro eshatu, nta byago bimutunguye byamubaho kugeza bugorobye." Yaravuze ati: Nuko Aban Ibun Uth'man agerwaho n'ububabare, maze wa mugabo wamwumviseho Hadith atangira kumureba maze aramubaza ati: Bite byawe ko uri kunyitegereza? Ndahiye ku izina rya Allah ko ntigeze mbeshya Uth'man, nta n'ubwo Uth'man yabeshye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ahubwo umunsi nafashwe n'ubu burwayi nararakaye nibagirwa kuvuga ya magambo.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
Najyanye n'intumwa zihagarariye bene Amir zari zigiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko turayibwira tuti: Ni wowe mutware wacu! Maze iradusubiza iti: "Umutware ni Allah", turongera turayibwira tuti: Noneho ni wowe mwiza kuturuta, umunyacyubahiro w'indashyikirwa! Irabasubiza iti: "Mujye munyita uko musanzwe munyita, cyangwa se ibimeze nkabyo, ariko mwitonde mutazagwa mu mutego wa Shitani."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
"Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.