Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

66 of 559 cards

Clear filters
"Ikaramu ihagarika kwandika ku bantu batatu: Ku muntu uryamye kugeza abyutse, no ku mwana kugeza agaragaweho n'ibimenyetso by'ubukuru, no ku musazi kugeza agaruye ubwenge."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
"Ku munsi w'imperuka nta kintu kizaremereza umunzani w'ibikorwa by'umwemeramana nko kugira imico myiza, kandi Allah yanga umuntu urangwa n'imico mibi n'amagambo mabi."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy
Umuntu wakundaga kwitwararika Qur'an azabwirwa ati: Yisome, uzamuke mu ntera, unayisome witonze nkuko wajyaga uyisoma ukiri ku isi, kubera ko urwego rwawe rwa nyuma n'urw'umurongo wa nyuma iri bugarukireho uri gusoma."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhi ndetse na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra ndetse na Ahmad
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
(Nta bantu bazahaguruka mu cyicaro badasingije Allah, usibye ko bazahaguruka bameze nk’abari bicaye bari kurya intumbi y’indogobe, kandi bazaba bafite igihombo.)
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi.
Iyo bwacyaga yajyaga isaba iti: "ALLAHUMA BIKA ASW’BAH’NA, WA BIKA AM’SAY’NA , WA BIKA NAH’YA, WA BIKA NAMUTU, WA ILAYKA NUSHURU: Mana Nyagasani twabyutse ku bw’ububasha bwawe, no ku bubasha bwawe tugejeje ku mugoroba, no ku bwawe turiho no ku bwawe tuzapfa, ndetse no ku bw'igeno ryawe tuzazurwa ku munsi w’imperuka. N'iyo bwabaga bugorobye yaravugaga iti: BIKA AMSAYNA WA BIKA ASW'BAHNA, WA BIKA NAHYA, WA BIKA NAMUTU, WA ILAYKA A-NUSHUR: Bugorobye ku bw'ububasha bwawe, no ku bubasha bwawe turageza mu gitondo, no ku bwawe turiho no ku bwawe tuzapfa, ndetse no ku bw'igeno ryawe tuzazurwa ku munsi w’imperuka. No ku yindi nshuro yaravuze iti: WA ILAYKA AL MASWIIR: Kandi iwawe niho tuzagarurwa.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Daud na A-Tir'midhiy na A-Nasa-iy mu gitabo Sunan Al Kub'ra na Ibun Madjah.
"Umugore uwo ari we wese muri mwe uzishyingira atabiherewe uburenganzira n'abahagararizi be, uko gushyingirwa kwe ntikuzaba kwemewe -ibisubiramo inshuro eshatu-, iyo habayeho imibonano mpuzabitsina, icyo gihe inkwano ziba ari ize, n'iyo batumvikanye, icyo gihe umuyobozi aba umuhagararizi w'utamufite."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Muzarwanye ababangikanyamana n'imitungo yanyu, namwe ubwanyu ndetse n'indimi zanyu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ahmad.