Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

73 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye muri raka ebyiri z'iswalat zikorwa mbere y'iswalat yo mu rucyerera {Qul ya ayuhal Kafiruna}, {Qul Huwa llahu Ahadu}.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) : Ebyiri za mbere yo gusali iswalat yo ku manywa (Adhuhuri) n'ebyiri za nyuma yayo, ebyiri za nyuma y'iswalat ya nimugoroba (Al Maghrib) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri za nyuma y'iswalat ya nijoro (Al Isha) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri mbere yo gusali Iswalat yo mu rucyerera (Al Fadj'ri). Ariko iyi saha ya mbere yo mu gusari Iswalat yo mu rukerera nta muntu wajyaga yinjira ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nabiganirijwe, naganirijwe na Haf'swat ko iyo umuhamagazi w'iswalat yayihamagariraga, umuseke utambitse, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri. No mu yindi mvugo ivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri nyuma y'iswala y'imbaga (y'idjuma).
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim mu mpererekane zose z'abayakiriye.
"Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi.
"Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo: {... Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswalat kugira ngo unyibuke.} [Twaha: 14]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uziyuhagira ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) nkuko yiyuhagira ijanaba, yarangiza akajya ku musigiti, azaba ameze nk'utanze igitambo cy'ingamiya; n'uzajyayo ku isaha ya kabiri azaba ameze nk'utanze igitambo cy'inka, n'uzajyayo ku isaha ya gatatu azaba ameze nk'utanze igitambo cy'intama y'isekurume ifite amahembe, n'uzajyayo ku isaha ya kane azaba ameze nk'utanze igitambo cy'inkoko, n'uzajyayo ku isaha ya gatanu azaba ameze nk'utanze igitambo cy'igi; iyo Imam yuriye Min'bari, abamalayika bahita baza bagakurikirana urwibutso."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Uth'man Ibun Afan yashatse kuvugurura umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), abantu ntibabyishimira ahubwo bahitamo ko yawurekera uko uri, nuko arababwira ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzubaka umusigiti kubera Allah, Allah azamwubakira umeze nkawo mu ijuru."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ikaramu ihagarika kwandika ku bantu batatu: Ku muntu uryamye kugeza abyutse, no ku mwana kugeza agaragaweho n'ibimenyetso by'ubukuru, no ku musazi kugeza agaruye ubwenge."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.