Skip to content

"Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."

Hadith yaturutse kwa Ka'ab Ibun Udj'rat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."

«مُعَقِّبَاتٌ لَا يَخِيبُ قَائِلُهُنَّ -أَوْ فَاعِلُهُنَّ- دُبُرَ كُلِّ صَلَاةٍ مَكْتُوبَةٍ، ثَلَاثٌ وَثَلَاثُونَ تَسْبِيحَةً، وَثَلَاثٌ وَثَلَاثُونَ تَحْمِيدَةً، وَأَرْبَعٌ وَثَلَاثُونَ تَكْبِيرَةً».

Yakiriwe na Muslim.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amagambo yifashishwa mu gusingiza Allah, umuntu uyavuze ntashobora kwicuza, ahubwo arayahemberwa, kandi amwe muri yo avugwa nyuma y'ayandi, ndetse akanavugwa nyuma y'iswalat z'itegeko; ayo magambo ni: "SUBHANALLAH: Ubutagatifu ni ubwa Allah" inshuro mirongo itatu n'eshatu; bisobanuye gutagatifuza Allah no kumutandukanya n'inenge iyo ari yo yose. WAL HAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, inshuro mirongo itatu n'eshatu; ni ugusingiza Allah ibisingizo byuzuye kandi bitunganye bivanzemo n'urukundo ndetse n'icyubahiro. na "ALLAH AKBAR: Allah asumba byose", inshuro mirongo itatu n'enye; bityo Allah niwe usumba byose, kandi uhambaye ndetse wubahitse kuruta icyo ari cyo cyose.

Inyunguramagambo.

...:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Agaciro ko gusingiza Allah, no kumukuza, ndetse no kumurutisha icyo ari cyo cyose, ayo magambo ni byo bikorwa byiza kandi bizahoraho.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Muslim (1/ 418) (596).

Inyongera. (10)

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (2/ 501).

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.

لمجموعة من الباحثين (2/ 976).

مرقاة المفاتيح شرح مشكاة المصابيح.

لعلي القاري (2/ 766).

تيسير العلام.

للبسام (ص227).

فيض القدير شرح الجامع الصغير.

لزين الدين المناوي (5/ 525).