Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

8 of 559 cards

Clear filters
"Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire. Iyo abyutse agasingiza Allah, ipfundo rya mbere rirapfunduka, yatawaza ipfundo rya kabiri rigapfunduka, iyo asayi ipfundo rya gatatu rirapfunduka, akagira imbaraga akamererwa neza, bitaba ibyo aramukana umunabi afite ubunebwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi. Kandi iswala ni urumuri, naho gutanga amaturo ni gihamya k’uyatanze, no kwihangana ni umucyo. Kandi Qur’an izagushinja cyangwa se igushinjure. Buri wese azinduka (ajya muri gahunda ze), hakaba hari abagurisha roho zabo bakazirokora (ibihano bya Allah bakora ibyiza) cyangwa abazoreka (mu bihano bya Allah bakora ibibi)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi, iswalat ni urumuri, n'ituro ni ikimenyetso, no kwihangana ni urumuri, ndetse na Qur'an izagushinjura cyangwa se igushinje, abantu bose bazinduka, umwe agurisha umutima we akawurokora cyangwa se akaworeka."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye" No mu mvugo yakiriwe na Muslim haragira hati: "Urugero rw'inzu isingirizwamo Allah, n'iyo badasingirizamo Allah ni nk'urugero rw'inzu y'abazima ndetse n'abapfu."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Iyo umuntu yinjiye mu rugo rwe, agasingiza Allah igihe yinjiye, n'igihe agiye kurya, Shitani (Shaytwani) ibwira abambari bayo iti: Uyu munsi nta buryamo muhafite, ndetse nta n'ifunguro rya nijoro. N'iyo yinjiye ntasingize Allah igihe yinjiye, Shitani ibwira abambari bayo iti: Mubonye uburyamo, n'iyo adasingije Allah agiye kurya, Shitani iravuga iti: Mubonye uburyamo n'ifunguro rya nijoro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye, iyo anzirikanye mu mutima we, nanjye ndamuzirikana, iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame aheza kuruta ahe, n'iyo anyigereje ahangana n'intera y'ikiganza, njye mwegera ahangana n'intambwe, n'iyo anyiyegereje ahangana n'intambwe imwe, njye mwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko, kandi n'iyo aje angana mu ntambuko, njye nza musanganiye nihuta."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim