Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)
Hadith yaturutse kwa Aishat na Abdillah Ibun Abass (Imana imishimire we na se) baravuze bati:
Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura ku maso, maze iravuga iti: Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)" iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!
لَمَّا نَزَلَ بِرَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ طَفِقَ يَطْرَحُ خَمِيصَةً لَهُ عَلَى وَجْهِهِ، فَإِذَا اغْتَمَّ بِهَا كَشَفَهَا عَنْ وَجْهِهِ، فَقَالَ وَهُوَ كَذَلِكَ: «لَعْنَةُ اللَّهِ عَلَى اليَهُودِ وَالنَّصَارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ مَسَاجِدَ» يُحَذِّرُ مَا صَنَعُوا.
Aishat na Ibun Abass (Imana ibishimire bose) baratubwira ko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura mu maso, maze iravuga iti: Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (Aho gusengera)! Iyo bitaza kuba biteye inkeke ntiyari kubyihanangiriza mu gihe yari imeze kuriya. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo kwisanisha n'ibyo abayahudi n'abanaswara bakora, kubera ko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana Nyir'ubutagatifu!
.....:
Kubuza kugira imva z'abahanuzi n'abandi baranzwe no gukora ibikorwa byiza ahantu ho gusengera, kuko ari bumwe mu buryo buganisha mu ibangikanyamana!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ishishikajwe no kwigisha abantu kwemera Imana imwe gusa (Tawhid) no kuba yari ifite impungenge z'uburyo bafata imva, kubera ko biganisha mu ibangikanyamana.
Biremewe gusabira abayahudi n'abanaswara umuvumo n'undi ukora nk'ibyo bakora nko kubaka ku mva no kuhagira ahantu ho gusengera.
Kubaka ku mva ni imwe mu migenzo y'abayahudi n'abanaswara, Hadith ikaba yaje ibuza kumera nkabo.
Kugira imva imisigiti hinjiramo no kuhasengera ndetse no kuherekera, n'ubwo nta musigiti waba uhubatse.
Swahih Bukhari (1/ 95) (435).
(2/ 102) (1390).
Swahih Muslim (1/ 377) (531).
(1/ 376) (529).
Inyongera. (4)
الملخص في شرح كتاب التوحيد.
للشيخ صالح الفوزان (ص170).
الجديد في شرح كتاب التوحيد.
لمحمد بن عبد العزيز السليمان القرعاوي (ص185).
Cited in books
5 BooksInyongera. (5)
- الصلاة التي علمها النبي ﷺ الصحابة رضي الله عنهمالصلاة التي علمها النبي ﷺ الصحابة رضي الله عنهملَمَّا نُزِلَ بِرَسُولِ اللهِ ﷺ، طَفِقَ يَطْرَحُ خَمِيصَةً لَهُ عَلَى وَجْهِهِ، فَإِذَا اغْتَمَّ كَشَفَهَا عَنْ وَجْهِهِ، فَقَالَ: وَهُوَ كَذَلِكَ «لَعْنَةُ اللهِ عَلَى الْيَهُودِ وَالنَّصَارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ مَسَاجِدَ»
- الصلاة التي علمها النبي ﷺ الصحابة رضي الله عنهملَمَّا نُزِلَ بِرَسُولِ اللهِ ﷺ، طَفِقَ يَطْرَحُ خَمِيصَةً لَهُ عَلَى وَجْهِهِ، فَإِذَا اغْتَمَّ كَشَفَهَا عَنْ وَجْهِهِ، فَقَالَ: وَهُوَ كَذَلِكَ «لَعْنَةُ اللهِ عَلَى الْيَهُودِ وَالنَّصَارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ مَسَاجِدَ»
- المختصر المفيد للمؤذن والإمام والخطيب وأحكام المساجد«لَعْنَةُ اللَّهِ عَلَى اليَهُودِ وَالنَّصَارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ مَسَاجِدَ»
- مجموعة زاد السیرة النبوية (4)السيرة النبوية 4«لَعْنَةُ ﷲ على اليَهُودِ والنَّصارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبيائِهِمْ مَساجِدَ» يُحَذِّرُ ما صَنَعُوا.
- مجموعة زاد العقيده (4)العقيدة 4«لَعْنَةُ الله على اليَهُودِ والنَّصارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيائِهِمْ مَساجِدَ» يُحَذِّرُ ما صَنَعُوا.