"Mu by'ukuri Allah yagennye amategeko muramenye ntimuzayirengagize, ashyiraho n'imbago muramenye ntimuzazirengeho, anaziririza bimwe mu bintu muramenye ntimuzabirengeho, agira n'ibindi yacecetse ntiyabivugaho kubera impuhwe abafitiye, atari uko abyibagiwe, muramenye ntimuzabicukumbure."
Hadith yaturutse kwa Abu Tha'alabat Al Khushaniy Djur'thum Ibun Nashir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mu by'ukuri Allah yagennye amategeko muramenye ntimuzayirengagize, ashyiraho n'imbago muramenye ntimuzazirengeho, anaziririza bimwe mu bintu muramenye ntimuzabirengeho, agira n'ibindi yacecetse ntiyabivugaho kubera impuhwe abafitiye, atari uko abyibagiwe, muramenye ntimuzabicukumbure."
«إِنَّ اللَّهَ فَرَضَ فَرَائِضَ فَلَا تُضَيِّعُوهَا، وَحَدَّ حُدُودًا فَلَا تَعْتَدُوهَا، وَحَرَّمَ أَشْيَاءَ فَلَا تَنْتَهِكُوهَا، وَسَكَتَ عَنْ أَشْيَاءَ رَحْمَةً لَكُمْ غَيْرَ نِسْيَانٍ فَلَا تَبْحَثُوا عَنْهَا».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah hari ibintu yategetse ndetse ashyiraho amategeko agomba kubahirizwa no kutayadohokaho, ndetse ko yanashyizeho imbago zituma abantu batagwa mu byo yabujije, bityo ntibemerewe kugira icyo bongera kuri yo; yanaziririje kandi ibintu dukwiye kwirinda no kutegera, ibindi bitari ibyo atavuze byari ku bw'impuhwe ze afitiye abagaragu be, ibyo bihama biziruye bitabujijwe bityo ntibyemewe ko tubicukumbura.
Iyi Hadith igaragaza ko Allah ari we ushyiraho amategeko wenyine.
Iyi Hadith ikubiyemo amategeko n'imisingi itandukanye; kubera ko itegeko hari ubwo riba ryavuzwe rikagaragazwa, cyangwa se ritaravuzwe; Iryo ryavuzwe kandi hari ubwo riba ari itegeko utegetswe gukora mu buryo ntakuka cyangwa se ari umugenzo mwiza, cyangwa se ribuza mu buryo bwo kuziririza cyangwa se kubuza.
Ibyo Allah atavuze ntabitegeke, ntanabibuze, biba byemewe.
Uburyo bwiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasobanuraga ibintu neza, muri ubu buryo yabigabanyijemo bugaragara.
Ni itegeko kurinda amategeko ya Allah n'imbago ze.
Ni ikizira kurengera imbago za Allah.
Sunani A-Daraqutw'niy (4396).
Inyongera. (4)
المعجم الكبير للطبراني (22/221).
جامع العلوم والحكم (ص617).
شرح الأربعين النووية للعثيمين (ص309).
توضيح الأحكام من بلوغ المرام (6/ 210).
Cited in books
3 BooksInyongera. (3)
- رياض الصالحينرياض الصالحين مع فوائد وهدايات - 8«إنَّ اللهَ تَعَالىٰ فَرَضَ فَرائِضَ فَلا تُضَيِّعُوهَا، وَحَدَّ حُدُوداً فَلا تَعْتَدُوهَا، وَحَرَّمَ أَشْيَاءَ فَلا تَنْتَهِكوهَا، وَسَكَتَ عَنْ أَشْيَاءَ رَحْمَةً لَكُمْ غَيْرَ نِسْيَانٍ فَلا تَبْحَثُوا عَنها».
- شرح الأربعين النووية«إنَّ اللَّهَ تَعَالَى فَرَضَ فَرَائِضَ فَلَا تُضَيِّعُوهَا، وَحَدَّ حُدُودًا فَلَا تَعْتَدُوهَا، وَحَرَّمَ أَشْيَاءَ فَلَا تَنْتَهِكُوهَا، وَسَكَتَ عَنْ أَشْيَاءَ رَحْمَةً لَكُمْ غَيْرَ نِسْيَانٍ فَلَا تَبْحَثُوا عَنْهَا».
- متن اصول الإيمانمتن أصول الإيمان{إن اللَّه فرض فرائض فلا تضيعوها، وحد حدودا فلا تعتدوها، وحرم أشياء فلا تنتهكوها، وسكت عن أشياء رحمة لكم غير نسيانٍ فلا تبحثوا عنها}.