"Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi." Bukhari nawe yakiriye imvugo igira iti: "Umuto ajye asuhuza umukuru, n'utambutse asuhuze uwicaye, n'abacye basuhuze abenshi."
«يُسَلِّمُ الرَّاكِبُ عَلَى المَاشِي، وَالمَاشِي عَلَى القَاعِدِ، وَالقَلِيلُ عَلَى الكَثِيرِ». وَلِلبُخَارِي: «يُسَلِّمُ الصَّغِيرُ عَلَى الكَبِيرِ، وَالمَارُّ عَلَى القَاعِدِ، وَالقَلِيلُ عَلَى الكَثِيرِ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratwerekera imyifatire yo gusuhuzanya hagati y'abantu ariyo igira iti: "A-SALAM ALAYKUM WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH: Amahoro ya Allah n'impuhwe ze ndetse n'imigisha ye bibabeho." Bityo umuto aba akwiye gusuhuza umukuru, uri ku kigenderwaho agasuhuza ugenda n'amaguru, n'uri kugenda n'amaguru agasuhuza uwicaye, n'abacye bagasuhuza abenshi.
Ni byiza gusuhuzanya mu buryo Hadithi yagaragaje, ariko ugenda n'amaguru aramutse asuhuje uri ku kigenderwaho, n'abandi bavuzwe muri Hadith byakemerwa, ariko byaba binyuranye n'ibikwiye ndetse byiza.
Kwifurizanya indamutso y'amahoro mu buryo bwavuzwe muri Hadith ni imwe mu mpamvu zo kongera urukundo n'ubuvandimwe.
Iyo abantu bareshya mu byiciro byavuzwe, icyo gihe umwiza muri bo ni wa wundi ubanza undi ku musuhuza.
Ubudasa bw'amategeko ya Isilamu aho bwagaragaje byose abantu bacyenera.
Kwigisha imyifatire mu gihe cyo gusuhuzanya no kwifurizanya amahoro, ndetse no gushyira buri icyo ari cyo cyose mu mwanya wacyo.
Swahih Bukhari (8/ 52) (6232).
Swahih Muslim (4/ 1703) (2160).
Inyongera. (11)
كنوز رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (11/ 280).
بهجة الناظرين.
تأليف: سليم الهلالي (2/ 137).
نزهة المتقين.
مجموعة من الباحثين (1/ 666).
شرح رياض الصالحين.
لابن عثيمين (4/ 407).
منار القاري.
لحمزة قاسم (5/ 257).
الأدب النبوي (ص159).
Cited in books
4 BooksInyongera. (4)
- الحقيقة المُبْهِرَة في العلاقة بين الإسلام والإنسان(يسلم الصغير على الكبير، والمار على القاعد، والقليل على الكثير)[224].
- رياض الصالحينرياض الصالحين مع فوائد وهدايات - 5«يُسَلِّمُ الرَّاكبُ عَلَىٰ المَاشي، والمَاشي عَلَىٰ القَاعد، والقليلُ عَلَىٰ الكَثير».
- ما لا يسع أطفال المسلمين جهله«يُسَلِّمُ الرَّاكِبُ عَلَى المَاشِي، وَالمَاشِي عَلَى القَاعِدِ، وَالقَلِيلُ عَلَى الكَثِيرِ»[153].
- نبراس طالب (2)نبراس طالب (2) «يُسَلِّمُ الرَّاكِبُ عَلَى الْمَاشِي، وَالْمَاشِي عَلَى الْقَاعِدِ، وَالْقَلِيلُ عَلَى الْكَثِيرِ»