Skip to content
الشعراء /

Ayah 223

26 : 223

Ayah 223 of الشعراء (26 : 223). This page carries the verse in the Uthmani script with a translation of its meaning, at a stable URL that can be cited on its own.

الشعراء Ayahs 227
Surah · الشعراء
Ikinyarwanda · Assoc
26 : 223

يُلۡقُونَ ٱلسَّمۡعَ وَأَكۡثَرُهُمۡ كَٰذِبُونَ

Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma.

Explanation & meanings · 1
  1. Uyu murongo mutagatifu uvuga ko amashitani atumviriza amagambo avugwa n’abamalayika ntabwo uhabanye n’uwawubanjirije wa 212 uvuga ko amashitani yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru), ahubwo nk’uko imirongo ya Qur’ani yunganirana kugira ngo umuntu ayisobanukirwe, wifashishije isurat ya 37 (A-Swafati), Ayat ya 7 kugera kuri ayat ya 10 hagaragazwa ko ubusanzwe ikirere cyarinzwe buri shitani, bituma adashobora kumviriza ibivugwa n’abamalayika, usibye ko hari ubwo muri yo hari ayashobora kugira icyo yiba mu mabanga y’ibivugirwa mu ijuru, agakurikizwa ibishashi by’umuriro. Ibi bikaba nabyo byaje mu mvugo zitandukanye z’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ku byerekeranye n’ibi.