Skip to content
البَقَرَة /

Ayah 259

2 : 259

Ayah 259 of البَقَرَة (2 : 259). This page carries the verse in the Uthmani script with a translation of its meaning, at a stable URL that can be cited on its own.

البَقَرَة Ayahs 286
Surah · البَقَرَة
Ikinyarwanda · Assoc
2 : 259

أَوۡ كَٱلَّذِي مَرَّ عَلَىٰ قَرۡيَةٖ وَهِيَ خَاوِيَةٌ عَلَىٰ عُرُوشِهَا قَالَ أَنَّىٰ يُحۡيِۦ هَٰذِهِ ٱللَّهُ بَعۡدَ مَوۡتِهَاۖ فَأَمَاتَهُ ٱللَّهُ مِاْئَةَ عَامٖ ثُمَّ بَعَثَهُۥۖ قَالَ كَمۡ لَبِثۡتَۖ قَالَ لَبِثۡتُ يَوۡمًا أَوۡ بَعۡضَ يَوۡمٖۖ قَالَ بَل لَّبِثۡتَ مِاْئَةَ عَامٖ فَٱنظُرۡ إِلَىٰ طَعَامِكَ وَشَرَابِكَ لَمۡ يَتَسَنَّهۡۖ وَٱنظُرۡ إِلَىٰ حِمَارِكَ وَلِنَجۡعَلَكَ ءَايَةٗ لِّلنَّاسِۖ وَٱنظُرۡ إِلَى ٱلۡعِظَامِ كَيۡفَ نُنشِزُهَا ثُمَّ نَكۡسُوهَا لَحۡمٗاۚ فَلَمَّا تَبَيَّنَ لَهُۥ قَالَ أَعۡلَمُ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Cyangwa nka wa wundi wanyuze ku mudugudu wasenyutse ugahinduka itongo akavuga ati “Ni gute Allah azawusubiza ubuzima nyuma yo gupfa kwawo (azazura abawutuye)?” Nuko Allah amwambura ubuzima imyaka ijana, maze aramuzura. (Allah) aramubaza ati “Umaze igihe kingana iki (warapfuye)?” Aravuga ati “Maze umunsi umwe cyangwa igice cyawo.” (Allah) aramubwira ati “Ahubwo umaze imyaka ijana. Ngaho reba ibiribwa n’ibinyobwa byawe ntibyagaze, unarebe indogobe yawe (uko yahindutse amagufa). Ibyo ni ukugira ngo tukugire ikimenyetso ku bantu. Unarebe amagufa (y’indogobe) uburyo tuyahuza, hanyuma tukayambika umubiri (ikongera ikabaho).” Nuko amaze gusobanukirwa (ubushobozi bwa Allah yaremeye), maze aravuga ati “Mu by’ukuri, menye ko Allah ari Ushoborabyose.”