Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

15 of 559 cards

Clear filters
"Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa-iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra na Ibun Madjah.
Yewe Ntumwa y'Imana! Nyina wa Sa'ad yarapfuye, none ni irihe turo ryiza namutangira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ni amazi! Sa'ad yaravuze ati: Nuko acukura iriba aravuga ati: Iri ni irya Nyina wa Sa'ad.
Hadith nziza mu nzira zose yakiriwemo. Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
"Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama."
Nziza yunganiwe n'indi. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe ari gusali wenyine inyuma y'umurongo wo mu iswalat imutegeka gusubiramo iswalat.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka."
Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza. رواه ابن ماجه والنسائي في الكبرى وأحمد
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Iyo bwacyaga yajyaga isaba iti: "ALLAHUMA BIKA ASW’BAH’NA, WA BIKA AM’SAY’NA , WA BIKA NAH’YA, WA BIKA NAMUTU, WA ILAYKA NUSHURU: Mana Nyagasani twabyutse ku bw’ububasha bwawe, no ku bubasha bwawe tugejeje ku mugoroba, no ku bwawe turiho no ku bwawe tuzapfa, ndetse no ku bw'igeno ryawe tuzazurwa ku munsi w’imperuka. N'iyo bwabaga bugorobye yaravugaga iti: BIKA AMSAYNA WA BIKA ASW'BAHNA, WA BIKA NAHYA, WA BIKA NAMUTU, WA ILAYKA A-NUSHUR: Bugorobye ku bw'ububasha bwawe, no ku bubasha bwawe turageza mu gitondo, no ku bwawe turiho no ku bwawe tuzapfa, ndetse no ku bw'igeno ryawe tuzazurwa ku munsi w’imperuka. No ku yindi nshuro yaravuze iti: WA ILAYKA AL MASWIIR: Kandi iwawe niho tuzagarurwa.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Daud na A-Tir'midhiy na A-Nasa-iy mu gitabo Sunan Al Kub'ra na Ibun Madjah.
"Mu by'ukuri Imana Rurema yababariye abayoboke banjye ibyo bazakora batabigambiriye cyangwa bibagiwe cyangwa ibyo bahatiwe gukora."
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni nziza. Yakiriwe na Ibun Madjah na Al Bayhaqiy ndetse n'abandi.