Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

2 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamufashe ukuboko nuko iravuga iti: Yewe Mu'adh, ndahiye ku izina rya Allah ko ngukunda, hanyuma iravuga iti: Ndakugira inama yewe Mu'adh buri nyuma y'iswalat ntukareke kuvuga aya magambo: "ALLAHUMA A'INIII ALA DHIKRIKA WA SHUKRIKA WA HUSNI IBADATIKA: Mana Nyagasani nshoboza kugusingiza, no kugushimira, no kukugaragira nkuko bikwiye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ahmad.
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu rugendo, nuko umunsi umwe turi kugenda nisanga ndi bugufi yayo, ndayibwira nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mbwira igikorwa kimwe nakora kikazanyijiza mu ijuru, ndetse kikazantandukanya n'umuriro, nuko iransubiza iti: Umbajije ikintu gihambaye ariko kiroroshye kuwo Allah yacyorohereje: Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat, utange amaturo, usibe igisibo cya Ramadhan, ndetse ukore n'umutambagiro mutagatifu. Hanyuma irangije iravuga iti: Ese nkubwire imiryango y'ibyiza? Igisibo ni urukingo, n'ituro rizimya icyaha nk'uko amazi azimya umuriro, n'iswalat umuntu asaye mu gicuku. Mu'adh aravuga ati: Nuko arangije asoma umurongo wa Qur'an ugira uti: "Bubura imbavu zabo mu buryamo}, kugeza ubwo ageze ahagira hati {ibyo bakora." Irangije iravuga iti: Ese nkubwire igihatse ibindi n'inkingi ya mwamba yabyo, ndetse n'agasongero kabyo? Ndayisubiza nti: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko iravuga iti: Agasongera ka byose ni ubuyisilamu, n'inkingi yabyo ya mwamba ni iswalat, n'agasongero kabyo ni ukurwana intambara ntagatifu uharanira inzira ya Allah, nuko irangije irambwira iti: Ese nkwereke igihatse ibyo byose? Ndavuga nti: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko ifata ururimi rwayo iravuga iti: Uzirinde iki, ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese tuzahanirwa ibyo tuvuga? Nuko irambwira iti: Sigaho yewe Mu'adh!, ese wagize ngo hari ikindi kizarundumirira abantu benshi mu muriro bakabanzamo uburanga bwabo, usibye umusaruro w'ibyo bavuga n'indimi zabo?"
Hadithi y'impamo ushingiye mu nzira zose yakiriwemo. Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.