Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

6 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yerekezaga ahitwa Hunayni, yanyuze ku giti cy'ababangikanyamana bitaga Dhatu An'watw, bajyaga bamanikaho intwaro zabo, nuko barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Natwe dushyirireho igiti nk'iki cya Dhatu An'watw nkuko nabo bagifite! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Sub'hanallah! Ubutagatifu ni ubwa Allah Neza neza muvuze nk'ibyo abantu ba Musa bamubwiye bati: {Dushyirireho imana nk'uko nabo bafite imana} [Al A'araf: 138] Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko muzakomeza gukurikira imigenzo y'abababanjirije."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka"
Hadithi y'impamo ushingiye mu nzira zose yakiriwemo. Yakiriwe na Abu Dawudi na A- Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra, ndetse na Ahmad.
"Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka."
Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza. رواه ابن ماجه والنسائي في الكبرى وأحمد
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim na Ahmad
Itsinda mu bantu ryaje risanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko Intumwa y'Imana yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo umwe muri bo irifata, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Wakiriye igihango cy'abantu icyenda uyu nguyu uramureka? Irabasubiza iti: Uyu afite impingi! Nuko uwo muntu yinjiza ukuboko kwe arayica, Intumwa ibona kwakira igihango cye, ndetse iranavuga iti: "Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.