Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

24 of 559 cards

Clear filters
"Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.
"Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana, Allah yavumye abantu bafashe imva z'abahanuzi babo bakazigira aho gukorera amasengesho."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavumye utanga ruswa ndetse n'uyakira agamije kugoreka ubutabera.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yadusarishije iswalat ya mu gitondo, maze iravuga iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya, irongera irabaza iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya; maze iravuga iti: " Izi swalat ziremerera indyarya, n'iyo muza kumenya ibyiza bizirimo mwari kujya muza kabone n'iyo mwaba mukambakamba, kandi umurongo w'imbere umeze kimwe nk'uw'abamalayika nabo niwo baba bariho, n'iyo muza kumenya ibyiza byo kuwusaliraho mwari kujya muwutanguranwa. Kandi iswalat umugabo akoranye na mugenzi we iruta iyo yakora ari wenyine, n'iswalat akoranye n'abantu babiri iruta iyo akoze ari kumwe n'umuntu umwe, na buri uko biyongera niko irushaho gukundwa na Allah Nyir'ubutagatifu.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavaga mu bwiherero yaravugaga iti: "GHUFRANAKA: Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi zawe!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.